Print

Kigali: Abantu 4 bakekwaho kwiba moto bakazihindurira mu zindi batawe muri yombi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2021 Yasuwe: 669

Ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, nibwo aba bagabo beretswe itangazamakuru.

Bafashwe bamaze kwiba moto enye. Bacungaga ba nyiri moto baziparitse bagahita bazibiba bakoresheje imfunguzo z’incurano, bakazijyana i Muhanga mu igaraji bagahita bazibaga.

Bamwe muri aba bajura bemeye ibyaha baregwa banabisabira imbabazi banashishikariza abandi bakorana kubireka kuko inzego z’ubutabera zabihagurukiye.

Umugabo wakoraga mu igaraji izi moto zafungurirwagamo yavuze uko yabigenzaga n’inyungu yakuragamo.

Ati “Uko njye nabigenzaga, mugenzi wanjye yazanaga moto nkamurebera umuntu ufite ishaje ibyuma tukabishyira mu nshya, ibyasigaye bikaba ari byo nyungu yanjye nkabigurisha cyangwa nkaba ari byo mpembwamo.”

Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera John Bosco, yavuze ko aba bajura umwihariko bafite ari uwo guhindura amayeri bakibisha imfunguzo z’inkorano anasaba ba nyir’amagaraji kugira amakenga mu rwego rwo kwirinda ko ibyakozwe n’aba bagabo byababaho.

Uko ari bane bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba gihanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Inkuru ya IGIHE