Print

Clarisse Karasira yashimiye umugabo we avuga ko "yamwirukaniye umwijima"

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 July 2021 Yasuwe: 2445

Uyu muhanzikazi uherutse gukora indirimbo yise "Tabara" yashimiye uyu mugabo we ukomeje kumuha umunyenga w’urukundo aho yifashishije amagambo y’indirimbo ya Sebanani "Zuba ryanjye"mu kumutaka.

Mu butumwa uyu muhanzikazi yanyujije ku rukuta rwe rwa instagram yabwiye umugabo we ko yirukanye umwijima akazana umucyo mu mutima we ndetse ko inseko ye yifuza ko ikwiye guhora icyeye.

Yagize ati: "Wirukanye umwijima,umucyo watashye mu mutima wanjye! Uragahore uri Mutijima,inseko yawe iragahore icyeye!"

Uyu mugabo wa Karasira nawe yasubije ubu butumwa bw’umugore we, ati "Murakoze cyane Rukundo. Imana iguhe umugisha mwinshi mukunzi wanjye."

Karasira n’umugabo we baherutse gukorana indirimbo bose baririmbyemo, ndetse na mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka uyu muhanzikazi yari yabanje gutera amatsiko abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ababwira kwitega umugabo we ari kuririmba.

Madamu Karasira n’umugabo we bakoze ubukwe kuwa 01 Gicurasi uyu mwaka bwitabiriwe n’ibyamamare birimo Liza Kamikazi,Mariya Yohana n’abandi.