Print

Wa mugore ubyibushye cyane yatandukanye n’umusore ufite ubumuga bakundanaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 July 2021 Yasuwe: 4827

Umunyamideli ukomoka muri Cote d’Ivoire witwa Eudoxie Yao yatandukanye n’umuhanzi wo muri Gambia witwa Grand P ufite ubumuga bw’imikurire bari bamaze iminsi baca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Abantu benshi bacitse ururondogoro kubera urukundo rw’aba bantu batandukanye mu ngano aho abantu bashinjaga uyu mukobwa gukurikira amafaranga y’uyu muhanzi.

Eudoxie Yao yagiye ahangana n’abantu ababwira ko urukundo akunda Grad P ari urw’ukuri ndetse atamukurikiyeho amafaranga.

Uyu mugore yatunguranye avuga ko yatandukanye na Grand P.Ati “Ndashaka kubamenyeshako umubano wanjye na Grand P warangiye.Nahisemo gukomeza,murakoze.”

Amakuru avuga ko uyu Eudoxie Yao yarakajwe no kumenya ko uyu Grand P yamuciye inyuma nubwo bose batarabyemeza.