Print

Umutoza Rooney yaganjwe n’agasembuye karamusinziriza abagore bambaye ubusa bamukiniraho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2021 Yasuwe: 3864

Uwahoze ari umukinnyi wa Manchester United,Wayne Rooney yatanze ikirego kuri Polisi nyuma y’aho abagore bambaye utwenda tw’imbere bamucunze yasinziriye kubera inzoga nyinshi yari yanyoye barangije bifotozanya nawe.

Rooney wari wagiye kunywera agacupa muri hoteli imwe yo mu mujyi wa Manchester,yahuye n’uruva gusenya umusemburo uramutamaza niko gusinzira hanyuma aba bagore bari bambaye bikini barinjira bamwifotorezaho karahava barangije bashyira hanze aya mafoto atabizi.

Rooney yahise ahamagara polisi ababwira ko ayo mafoto yafashwe atabizi kuko yari yasinziriye ndetse aba bagore batigeze bamusaba uburenganzira.

Rooney w’imyaka 35 usigaye atoza ikipe ya Derby County mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza,yafashwe aya mafoto yasinziriye ku ntebe kubera izi nzoga.

Rooney yahisemo kurega kubera gutinya umugore we Coleen bakunze gushwana kubera gusinda kwe ndetse no kumuca inyuma cyane iyo yasinze.

Icyakora Rooney yagizwe umwere ko atigeze asambana n’aba bagore gusa igisebo cyo gusinda bikabije nticyamuvuyeho.

Ikibabaje nuko Rooney yagiye muri aka kabari nyuma y’aho ikipe atoza ya Derby yari imaze gutsindwa ibitego 2-1 na Salford City yo mu cyiciro cya 4.

Rooney yagiye anywa agasinda cyane bikamugiraho ingaruka mbi aho muri 2017 yafashwe atwaye umugore basinze.

Muri 2019 nibwo Rooney yakoze ishyano ubwo yasindaga ari ku kibuga cy’indege ajya gukanda inzogera itabaza ko hari ikibazo kibaye byatumye afatwa arafungwa.