Print

Mali: Uwashatse gutera icyuma perezida yapfiriye mu bitaro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2021 Yasuwe: 1460

Umugabo washinjwaga ko mu cyumweru gishize yagerageje gutera icyuma (cyangwa imbugita mu Kirundi) Perezida w’inzibacyuho wa Mali Col Assimi Goïta, yapfiriye mu bitaro arinzwe, nkuko leta ibivuga.

Uwo mugabo, utatangajwe izina, yatawe muri yombi nyuma y’ibivugwa ko ari umugambi wapfubye wo kugerageza gutera icyuma Perezida. Byabaye ubwo Bwana Goïta yari mu masengesho mu musigiti.

Itangazo rya leta ya Mali ryavuze ko ubuzima bw’uwo mugabo bwarushijeho kuba bubi aho yari afungiye, ajyanwa ku bitaro, ari na ho yapfiriye.

Bivugwa ko icyateje urupfu rwe kirimo gukorwaho iperereza.

Bwana Goïta yahiritse ubutegetsi bubiri muri Mali kuva mu kwezi kwa munani mu 2020.

BBC