Print

Umuhanzi Platini yasubije abamwibasiye bamuziza kubyara nyuma y’amezi 4 akoze ubukwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2021 Yasuwe: 833

Umuhanzi Platini cyangwa se P yavuze ko ku kuba we n’umugore we baribarutse nyuma y’amazi ane(4) barushinze atari ikibazo kuko ngo umuntu ahitamo gutera inda igihe ashakiye.

Kuwa Kane tariki 22 Nyakanga 2021 nibwo umuhanzi Nemeye Platini n’umugore we Ingabire Olivia bibarutse imfura yabo.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gucika ururondogoro bibaza ku kuba aba bombi barabyaye nyuma y’amezi make barushinze banarasezeranye mu itorero.

Umuhanzi Platini yabwiye itangazamakuru ko gutera inda ari ubushake kuri buri wese ndetse buri wese abikora igihe abishakiye.

Ati“Buriya inda ushaka wayitera mbere, ushaka wayitera nyuma, cyangwa wareka kuyitera biterwa n’ubushake bwawe, uba ufite guhitamo ikikubereye ntabwo comments zatuma uhindura icyo utekereza”

Nemeye Platini uzwi nka Platini P mu muziki yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we witwa Ingabire Olivia tariki 06 Werurwe 2021.

Ubukwe bwabo bwabaye tariki 27 Werurwe 2021, ibirori bibera muri Hoteli iherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.