Print

Mugisha Moise yahishuye ikintu cyamutunguye mu Mikino Olimpike n’isomo rikomeye yize

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2021 Yasuwe: 1219

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize nibwo abakunzi b’umukino w’amagareku isi barebye isiganwa ryo mu muhanda mu bagabo mu mikino ya Olempike by’umwihariko abo mu Rwanda bari bitaye kuri Mugisha Moïse wavuye mu irushanwa amaze gukora ibirometero 140 muri 234 byakinwe.

Abasiganwa hafi 130 bahagaze neza kurusha abandi mu bihugu byabo, barimo Abanyafurika 22, barushanwaga gusiganwa 234Km.

Carapaz Richard wo muri Ecuador ni we wegukanye umudari wa zahabu akoresheje amasaha 6:05:26.Yakurikiwe na Wout Van Aert na Tadej Pogacar bose bahanganye muri Tour de France.

Ubwo iri rushanwa ryari rirangiye,Mugisha w’imyaka 24,avuga ko iri siganwa rigitangira yabonye "ibintu biri kugenda uko ntabitekerezaga, nkabona biri hejuru cyane".

Ati: "Ni isiganwa riri hejuru cyane, mbona rirenze na za Tour de France kuko abayivuyemo bose twahuriye hano, ni isiganwa rikomeye cyane."

Mugisha avuga ko ikigereranyo cy’umuvuduko w’abasiganwa cyari hagati ya 60 na 70Km/h ahatambika.

Ati: "’Cadence’ (umuvuduko mu kunyonga) yabo yo mu misozi ni 30 (Km/h) idacika, iyo utazi kuyihanganira aho mu misozi baguta aho ngaho."

Isiganwa rirangiye ni bwo abari bategereje kubona Mugisha bamenye ko yakoze impanuka bageze kuri 140Km ntabashe gukomeza.

Mu kiganiro cyatanzwe n’abashinzwe amakuru b’ikipe y’u Rwanda iri i Tokyo, Mugisha yavuze ko bari bageze kuri 140Km muri 234Km bagombaga gusiganwa.

Ati: "Naje gusubira inyuma njya inyuma y’imodoka ya komiseri ngo mpamagare imodoka yanjye intwaje amazi n’ibiryo.

"Mu gihe itarangeraho komiseri niba hari ikintu yikanze ntabwo mbizi yahise afunga imodoka, kubera ko imodoka iba iri kwiruka n’igare riri kwiruka kandi ikintu kigutunguye ntiwafata feri ngo bikunde, naje guhita ngwa muri iyo modoka mva mwisiganwa gutyo.

"Mu by’ukuri si uko nari naniwe, si uko nari mbuze imbaraga, ahubwo ni iyo mpanuka nahuye nayo, kuko nari ngiye guhaguruka ngo nkomeze isiganwa abaganga barambwira ngo nakomeretse cyane banjyana kwa muganga, byageze naho bandoda kuko icyuma cyansatuye ku mutwe hafi y’ijisho."

Mugisha avuga ko iri siganwa yabonye rikomeye ku buryo ryamuhaye isomo ko "nkwiye kugenda nkakuba kabiri cyangwa gatatu imyitozo nkora."

Abakinnyi b’u Rwanda basigaye guhatana n’igihe bazakinira

Kwiruka ku maguru:

Marthe Yankurije - 5,000m abagore (Ku wa mbere 02/08 13:00 - 16:00 isaha yo mu Rwanda)

John Hakizimana - Marathon (42km) abagabo (Ku cyumweru tariki 08/08)
Koga:

Alphonsine Agahozo - 50m freestyle - abagore (Ku cyumweru tariki 01/08)

Eloi Maniraguha - 50m abagabo (Ku cyumweru tariki 01/08)

BBC