Print

Byinshi ku busambanyi bukabije bubera mu mikino Olempike hagati y’abakinnyi baba ahantu hamwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2021 Yasuwe: 3995

Ubundi imikino Olempike iba buri myaka ine uretse umwaka ushize yasubitswe ikimurirwa muri uyu wa 2021 kubera icyorezo cya Covid-19 cyarimo kwisasira imbaga nubwo na nubu kigikomeje.

Mu mikino Olempike,abakinnyi bose yaba abahungu n’abakobwa baba ahantu hamwe hazwi nka “Olympic Village” ariyo mpamvu habera ubusambanyi bukabije.

Bimwe mu bikorwa biteye isoni bihabera birimo kugurana abagore,gusambanira mu kivunge,kunywa inzoga nyinshi cyane n’ibirori by’ubusambanyi.

Nubwo mu mikino Olempike iri kubera I Tokyo hashyizweho ibitanda bikozwe mu bipapuro byoroshye kuvunika igihe biryamyeho abantu benshi,bamwe mu bakinnyi bavuga ko bitabuza ubusambanyi bukabije kuba.

Umudagekazi witwa Susen Tiedtke wahoze aserukira iki gihugu mu gusimbuka aharehare [ long jump] yabwiye ikinyamakuru Bild ko ubusambanyi bubera aho abakinnyi baba buba bukabije.

Ati “Imibonano mpuzabitsina n’ikintu gisanzwe mu gace kabamo abakinnyi bitabiriye imikino Olempike.Abakinnyi bose baba bari ku gasongero kabo [baba bishimye].Iyo amarushanwa arangiye baba bashaka kugabanya imbaraga zabo.”

Mu gace aba bakinnyi babamo mu mujyi wa Tokyo,hashyizwemo udukingirizo 160,000 two gufasha abakinnyi kwirwanaho igihe kwifata bibananiye.

Ubusambanyi muri iyi mikino bwatangiye gusakuza cyane mu mikino Olempike yabereye I Barcelona muri 1992,aho imiti irinda gusama yaguzwe cyane mu mujyi izanwa mu nkambi abakinnyi babamo.

Kuva icyo gihe kubuza abakinnyi gusambana byabaye ikintu kidashoboka,byatumye mu mikino ya yabereye I Sydney mu mwaka wa 2000,hashyirwa udukingirizo 70,000 twashyize vuba hatumizwa utundi 20,000 igitaraganya.

Matthew Syed wakinaga umukino wa Tennis yo ku meza,yitabiriye imikino Olempike bwa mbere muri 1992 I Barcelona ariko avuga ko yahakoreye imibonano mpuzabitsina cyane kurusha inshuro zose yabikoze mbere mu myaka yose yari amaze ku isi.

Yagize ati “Rimwe njya nibaza niba inkambi ibamo abakinnyi ba Olempike barimo ibihangange atari indiri yo gukoreramo ubusambanyi.Igisubizo cyanjye ni kimwe,ibyo n’ukuri.Nakinnye bwa mbere iyi mikino I Barcelona muri 1992.Imibonano mpuzabitsina nahakoreye iruta iyo nakoze mu buzima bwanjye bwose ahandi.Ku musore wari ufite imyaka 21,gutera akabariro inshuro 2 ku munsi,ntaranarangiza amashuri biratangaje!.I Barcelona gusambana byari indi siporo.”

Kubera imyitozo myinshi abakinnyi bakora bari muri iyi nkambi,ntabwo abakinnyi babona umwanya wo guteretana ariyo mpamvu iyo barangije kurushanwa bimara ipfa bagasambana kakahava.

Benshi bavuga ko iyo imikino irangiye aribwo umukino wo mu gitanda uba utangiye aho abakinnyi bamwe bahitamo kwishima bakorana imibonano mpuzabitsina.

Kizigenza Ryan Lochte,umunyamerika ukina umukino wo koga yagize ati “Navuga ko gusambana ari nka 70% mu bakinnyi 75% bitabiriye Olempike.”

Mu masaha y’ijoro,guhinduranya ibyumba biba ari ibintu bisanzwe,aho abakinnyi bashyira amasogisi ku nzugi nk’ikimenyetso kibwira ushaka kwinjira mu cyumbako abarimo bahuze.

Hope Solo wahoze arindira US mu mupira w’amaguru yagize ati “Abakinnyi barenza urugero.Iyo bari mu myitozo baba bahuze ariko iyo bagiye kunywa iznoga banwa amacupa 20.Kubera ko ibi ari amahirwe aza rimwe mu buzima buri wese aba ashaka gukora urwibutso atazibagirwa yaba mu gusambana,kubyina mu birori cyangwa se kugenda mu nzira.

Nabonye abantu benshi bari gusambanira hanze,mu byatsi,mu Nguni z’amazu.Abantu basambanira hasi bagasa nabi.”

Mu mikino Olempike ya 2012 yabereye London,ubusambanyi bwari bukabije kuko benshi biganjemo ibyamamare bahinduranyaga abakobwa nk’abahindura amasogisi.
Umwe mu bakinnyi b’ubwongereza utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko we na mugenzi we basambanye n’abakobwa 2 babagurana.

Ati “Ushobora kuba wararana n’umukobwa buri joro uramutse ubishatse by’umwihariko iyo ufite icyumba cyawe.Bamwe mu bakinnyi barabikora.Abakinnyi ba Amerika nibo basambana cyane kurusha abandi hagakurikiraho abo mu burengerazuba bw’Uburayi.”

Usain Bolt,uwari umwami mu gusiganwa metero 100 na 200 ku maguru,ari mu bakinnyi bivugwa ko yakundwaga n’abagore cyane muri Olempike ndetse ngo yasambanaga na benshi.

Uyu mukinnyi,yigeze gushyira hanze video ari kwishimana n’abakinnyi ba Sweden bakinaga umukino wa Handball.

Abakinnyi bamwe ngo baha akazi abashinzwe umutekano kugira ngo babarindire ibyumba abakobwa bere kubuzuraho babasaba ko batera akabariro.

Uriya mukinnyi wakiniye Ubwongereza muri 2012 yavuze ko abakinnyi bakomeye mu gusiganwa intera ngufi [sprinters] basambanya abakobwa benshi kubera ko baba bazwi.

Nubwo abateguye imikino Olempike i Tokyo bavuze ko ibitanda bahaye abakinnyi bitararaho abarenze 2 kubera ko byoroshye,umwe mu bakinnyi yavuze ko ari ukubeshya kugira ngo abantu bababuze gutera akabariro.

Imikino Olempike 2020 iri kubera i Tokyo guhera kuwa 23 Nyakanga 2021 izageza kuwa 08 Kanama 2021.



Aha niho hari inkambi y’abakinnyi bitabiriye imikino Olimpike i Tokyo n’ibitanda bari kuraraho