Print

Tanzania: Umukuru w’ishyaka CHADEMA yarezwe iterabwoba amahanga arahaguruka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 July 2021 Yasuwe: 606

Freeman Mbowe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania ufunze, yarezwe ibyaha bijyanye n’iterabwoba, nkuko amakuru abivuga.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, ishyaka akuriye rya CHADEMA na ryo ryatangaje ko yarezwe ibyaha by’iterabwoba.

Umukuru wa polisi ikorera i Dar es Salaam Muliro Jumanne, yabwiye BBC ko Bwana Mbowe yagejejwe mu rukiko ku wa mbere aregwa ibyaha "byashoboraga gusenya byinshi muri iki gihugu".

Mu mategeko ya Tanzania, uregwa ibyaha bijyanye n’iterabwoba ntashobora kuba afunguwe by’agateganyo atanze ingwate, bivuze ko uyu munyapolitiki agiye gukomeza gufungwa.

Mu cyumweru gishize, mu mujyi wa Mwanza mu majyaruguru y’igihugu, ni bwo polisi yataye muri yombi Bwana Mbowe hamwe n’abandi bakuru 11 bo mu ishyaka CHADEMA.

Bari bari mu nama yiga ku gutuma habaho itegekonshinga rishya, gahunda leta yamagana.

Itabwa muri yombi rye ryavuzweho ibirego byinshi birimo gucura umugambi wo gukora ibikorwa by’iterabwoba no kwica abategetsi bo muri guverinoma.

Ariko gutabwa muri yombi kwe kwamaganwe henshi mu gihugu no mu mahanga, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Amnesty International isaba ko arekurwa.

Akanama k’abadepite bo muri Amerika na ko kagaragaje guhangayika gatewe no gutabwa muri yombi no gufungwa kwe.

Karen Bass, ukuriye itsinda ryita kuri Afurika ryo mu kanama ko mu nteko k’ububanyi n’amahanga, yavuze ko ibiherutse kuba muri Tanzania "mu buryo bubabaje byashyize ku kigero cyo hasi icyizere icyo ari cyo cyose" cyuko habaho sosiyete irimo demokarasi kurushaho.

Madamu Karen yavuze ko Perezida Samia Suluhu Hassan yari yagaragaye nk’"uri mu nzira itandukanye yo kuyobora Tanzania yerekeza kuri sosiyete irushijeho kubamo demokarasi" nyuma yo gusimbura Perezida John Magufuli, wapfuye mu kwezi kwa gatatu.

BBC