Print

Tokyo Olympics: Umukinnyi yahaswe amakofe ashaka kuruma uwo bari bahanganye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 July 2021 Yasuwe: 1308

Umukinnyi w’iteramakofe ukomoka muri Maroc witwa Youness Baalla yiganye Mike Tyson ashaka kuruma uwo bari bahanganye witwa David Nyika ukomoka muri New Zealand.

Mu mikino ya 1/16,uyu Baalla yahaswe amakofe na mugenzi we aba menshi biramurenga niko gushaka kuruma uyu Nyika bari bahanganye.

Uyu Nyika yakubise mugenzi we amakofe 5-0 bigera ubwo uyu munya Maroc ananirwa kwihangana niko gushaka kumuruma ugutwi mu gace ka 3 ari nako ka nyuma gusa umusifuzi yamwihanangirije gusa.

Nyika yaje gutangaza ati “Ntabwo yarwanaga neza,yahishaga cyane umutwe,yandumye,yanankubitaga munsi y’umukandara.”

Umutoza w’uyu Nyika yavuze ko nta muntu wakwitega ko hari umukinnyi wakora igikorwa kigayitse nka kiriya ku rwego rukomeye nk’imikino Olempike.