Print

Umugore yafatiye umugabo we w’umupolisi muri Hotel ari gusambana n’ihabara arwana inkundura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 July 2021 Yasuwe: 2565

Umugore wo mu Buhinde yaciye ibintu hirya no hino ku isi kubera amafoto yagiye hanze ari kurwana n’umugabo we nyuma yo kumufatana ihabara yari yasohokanye muri hoteli bari gusambana.

Uyu mugore yaguye kuri uyu mugabo we yambaye ubusa ndetse ari gutera akabariro n’indaya biramubabaza niko guhita atangira kurwana ndetse akubita bikomeye iri habara.

Iyi videwo yafatiwe ahitwa Jaipur mu Buhinde,yagaragaje uyu mugore ari gukubita iri habara riri mu gitanda mu gihe uyu mugabo we usanzwe ari umupolisi yarimo kubareba atuje.

Amashusho yatangiye abantu benshi bari muri iyi hoteli barimo n’abapolisi bitegura kurogoye uyu mugabo n’umugore barimo gutera akabariro.

Aba bahise binjira mu cyumba,amashusho yerekana uyu mugore n’umugabo bari gutera akabariro hanyuma umugore w’uyu mugabo ahita aborosora hanyuma ahita yiroha kuri iri habara ahita atangira kurikubita.

Ubwo aba barimo kurwana,uyu mugabo yahise yiruka ajya gushaka umwenda w’imbere kugira ngo ahishe ubwambure bwe.

Abapolisi bahise batangira guhosha iyi mirwano ndetse babuza uyu mugore gukomeza guteza ibibazo.

Nyuma y’umwanya munini,uyu mugore yahise asohoka mu cyumba hamwe n’abandi bantu mu gihe uyu mugabo we n’ihabara bari kumwe basigaye bumiwe.

Ikinyamakuru The First India News cyavuze ko uyu mugabo wafashwe asambana asanzwe ari umupolisi mu gihe uyu mugore we ari umwarimu.

Uyu mugore yamuvumbuye nyuma y’igihe abwirwa ko amuca inyuma hanyuma akora iperereza rye nyuma yo kumuhamagara igihe kinini nibwo yamenye amakuru ko ari muri iyi hoteli ajya guhangana.