Print

Davis D yavuze kumbabazi yasabwe n’umukobwa wamufungishije

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 27 July 2021 Yasuwe: 2423

Uyu muhanzi yabisubije mu kiganiro yagiranye n’Igihe , Davis D ahamya ko n’ubwo ataravugana n’uyu mukobwa ngo amusabe imbabazi imbonankubone, bitewe n’uko yasanze na we atari we wifuzaga ko bafungwa.

Uyu mukobwa yasabye imbabazi Davis D mu kiganiro yagiranye na Yago Tv Show agira ati"Ndangira ngo mfate uyu mwanya wo gusaba imbabazi Davis D kuba yarisanze mu kibazo cyanjye ntaho ahuriye na cyo. Ni na yo mpamvu nashatse kuza mu itangazamakuru kugira ngo musabe imbabazi ku byamubayeho kandi ntaho tunaziranye. Ndamusaba imbabazi aho ari hose ambabarire!”.

Davis D yavuze ko ubutumwa bwo kumusaba imbabazi yabubonye nubwo ntacyo aravugana n’uyu mukobwa.

Ati “Abari kumuha nimero yanjye ntabwo babikoze ngo tuvugane ariko amakuru y’uko yansabye imbabazi narayumvise. Naramubabariye kuko nararebye mbona na we si we, nta mpamvu yo kumurakarira.”

Davis D yavuze ko Kayesu atigeze ategura umugambi wo kumuhemukira, bityo asanga na we nta mutima mubi yamugirira.

Ati “Ameze nk’ikarita yari iri mu mukino iri gukoreshwa, nta mugambi mubi yari afite. Njye nk’umuntu mukuru biranyorohera kumenya uwanteje ikibazo n’utakinteje. We ni umuntu wari uri aho hagati ahubwo ibyabereye inyuma bamwitwaje ni byo byabaye ikibazo.”

Muri Gicurasi tariki ya 14 2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Davis D, Kevin Kade na Habimana Thierry barekurwa by’agateganyo ku cyaha bari bakurikiranyweho cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Mu gufata iki cyemezo, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwatangaje ko rusanga nta mpamvu zikomeye zatuma bakomeza gukurikiranwa bafunzwe kubera ibyaha bakekwaho.

Kevin Kade yatawe muri yombi tariki ya 21 Mata 2021. Nyuma y’iminsi itatu tariki 24 Mata 2021 ni bwo inzego z’umutekano zaguye gitumo Davis D mu rugo iwe ku Kicukiro, na we ajyanwa gufungwa.

Muri iki kiganiro, Davis D yanaboneyeho umwanya wo kunyomoza amakuru y’uko ku Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021 yaba yarongeye gufungwa akurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko bimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga.