Print

Umugore arashinjwa kwica abana be 2 abanize nyuma yo kutumvikana n’umugabo we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 July 2021 Yasuwe: 1293

Uyu mugore utuye ahitwa Jérusalem-Waithaka,muri Dagorreti I Nairobi yatawe muri yombi nyuma yo kwica aba bana be.

Komanda ushinzwe umutekano I Dagoretti, Francis Wahome,yavuze ko uyu mugore akekwaho kwica abana be kuwa 25 uku kwezi ndetse yamaze gufatwa kugira ngo ahatwe ibibazo.

Uyu mugore yemeye icyaha ndetse avuga ko abana be basigaye aribo Sydney Miheso w’imyaka 4 na Miracle Miheso, baziritse mu nzu hanyuma abapolisi bahita bihuta bajya kubareba barababona.

Diana yahise afungwa hanyuma akomeza guhatwa ibibazo ari nako agomba kugezwa imbere y’inkiko.

Abagize umuryango w’uyu mugore bageze aho yanigiye aba bana bavuze ko imirambo y’aba bahungu be yari iryamye hasi ndetse ifite ibikomere ku majosi.Umwana wa 3 w’umukobwa yari aryamye asa n’uwataye ubwenge.

Umwe mu begereye uyu muryango yabwiye Citizen Digital ko umubyeyi wa Diana yagiye kubasura no kubafasha ariko ngo yabonye ko uyu mugore n’umugore we Alex Miheso,bari bafitanye amakimbirane.