Print

GAKENKE: Abapolisi 2 bakekwaho gusambanya abangavu bari mu bizamini bya leta bari gukorwaho iperereza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 July 2021 Yasuwe: 1345

Icyaha bakekwaho baba baragikoreye mu Ishuri Ryisumbuye rya Cyabingo (Ecole Secodaire Cyabingo) aho bari bashinzwe umutekano w’ibizamini.

Aba bapolisi batawe muri yombi nyuma yo gufatwa bikingiranye mu cyumba cy’ishuri n’abanyeshuri babiri b’abakobwa bakoreraga ibizamini muri icyo Kigo, mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki ya 25 Nyakanga 2021.

Umutangabuhamya wari urimo kugenzura ibi bizamini yavuze ko abanyeshuri b’abahungu babonye aba bapolisi binjiza abakobwa mu cyumba cy’ishuri muri iryo joro, bahita baza bashyira ingufuri ku muryango bahamagaza umuyobozi wa Polisi muri uwo Murenge, na we yitabaza uwo ku rwego rw’Akarere bahita bafatwa.

Umuvugizi w’Urweugo rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iki kibazo kiri gukurikiranwa kandi ko abo bakobwa n’abapolisi bagiye gupimwa kugira ngo hamenyekane icyaba cyarakozwe.

Ati “RIB irimo gukora iperereza, ibimenyetso byagaragaza ko abana bashobora kuba barasambanyijwe byarakusanyijwe byoherezwa muri laboratwari ku bakekwa kuba barakoze icyaha n’abagikorewe.”

Yongeyeho ko mu gihe hategerejwe ibisubizo bya muganga aba bapolisi uko ari babiri bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya ya Gakenke.

Amakuru avuga ko abo bapolisi n’abo bakobwa, buri ruhande ruhakana ko nta gikorwa cyo gusambana cyabayeho. Gusa inzego zibishinzwe mu gushaka kumenya ukuri, zafashe umwanzuro wo gufata ibizamini buri ruhande, abapolisi barapimwa n’abo banyeshuri barapimwa.

Abanyeshuri bakomeje ibizamini mu gihe abapolisi bo bafunzwe hategerejwe kumenya icyo isuzuma rizagaragaza.

Inkuru ya IGIHE