Print

Imyambarire idasanzwe y’umukobwa uri mundirimbo nshya ya Juno kizingenza yatumye yibasirwa bikomeye[VIDEO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 28 July 2021 Yasuwe: 1963

Juno Kizingenza yashyize hanze amashusho y’iyindirimbo yise ‘Please me’ cyangwa se ‘Nshimisha’ ku munsi w’ejo tariki ya 27 Nyakanga , uga ku musore wanyuzwe n’urukundo yahawe n’umukunzi we ku buryo atakibasha kumuca inyuma kubera uburyo amushimisha mu rukundo by’umwihariko mu buriri.


Ikimara gusohoka mu masaha macye bamwe batangiye kuva cyane ko iyi ndirimbo ari igishegu aho umwe mubayobozi bahagariye ihuriro ry’abahanzi ba muzika mu Rwanda, Intore Tuyisenge abinyujije ku rukuta rwa Twitter yamaganiye kure iki gihangano ahamya ko gishobora kuba kirimo n’ibigize ibyaha.

Yagize ati “Ni ibyo kugawa! Ariko se koko byakabaye bigurisha bingana iki ku buryo wakwemera kugirisha Igihugu, ababyeyi cyangwa abavandimwe ngo ukunde ubone amafaranga? Oya Ibi bikwiye guhinduka ku nyungu rusange, […] Hari n’ibyo tureba ukabona bigize icyaha pe.”

Umuco wacu urakarama! Ndabyemera umuco urakura kd gutira ni byiza ark hari nabatira kabutindi! Uti"ubwo ahandi babikora nanjye ndabikora" ark c ibyo igiye gukora ni Iby' iRwanda? Ifoto mbonye yakuwe mundirimbo sinayivugiraho ntaho naba ntaniye nuwayifashe cg uwayifatishije gusa,

— Tuyisenge J de Dieu (@intoretuyisenge) July 27, 2021

Ni ibyo kugawa! Ark c koko byakabaye bigurisha bingana iki wakemera kugirisha Igihugu,Ababyeyi cg Abavandimwe ngo ukunde ubone amafaranga? Oya Ibi bikwiye guhuhinduka ku Nyungu rusange ntakureba uz'umuntu ubwe. Hari nibyo tureba ukabona bigize icyaha pe. @music_rwanda @RMbabazi

— Tuyisenge J de Dieu (@intoretuyisenge) July 27, 2021

Muri ubu butumwa, Intore Tuyisenge yahise ashimira Meddy wakoze indirimbo igakundwa mu gihe gito kandi bitamusabye kwiyambaza ibituma ata indangagaciro z’ubunyarwanda.

Mu guteguza iyi ndirimbo ye, Juno Kizigenza yakoresheje ifoto imugaragaza ahetse umukobwa kuri moto wambaye gusa iyi kariso ya G-string amatako ari hanze.

Iyi foto yavugishije benshi, umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim wa Radio& Tv10, yanditse kuri Twitter abaza Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard niba bikwiriye mu muco nyarwanda.

Mu kumusubiza Bamporiki yanditse ati “Abarwayi bazavurwa, abanyabyaha bazafungwa. Umuco wacu ntupimirwa mu bwomanzi. Umuco uturana n’imico n’ingeso, ntimugahungabane ngo byacitse kubera umwe watannye, gusa gucyaha ni ibya twese. Dukomeze twubakire igihugu mu indangagaciro remezo, ntakizatubuza kugera ejo twemye.”

Juno Kizigenza ni izina rimaze kuba rinini mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda ndetse rifite umubare w’abakunzi benshi, kubera ubuhanga bw’uyu musore umaze umwaka atangiye umuziki mu buryo bw’umwuga.

Uyu musore amaze kumenyekana mu ndirimbo zirimo ‘Mpa formula’, ‘Nazubaye’, ‘Away’ yahuriyemo na Ariel Wayz, ‘Nightmare’ n’izindi.