Print

Tom Close yasabye abahanzi nyarwanda kureka kugirira ishyari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 July 2021 Yasuwe: 3319

Umuhanzi Tom Close yasabye bamwe mu bahanze bafitiye ishyari umuhanzi Meddy kubera indirimbo ye "My Vow" iri kurebwa cyane kurusha izindi zo mu Rwanda.

Ibinyamakuru bitandukanye bikomeje kugaruka kuri Meddy kubera iyi ndirimbo ‘My Vow’ yatumbagiye ikagera kure ndetse igakora amateka akomeye mu muziki atarakorwa n’umuhanzi n’umwe mu Rwanda.

Nyuma yo gukora ibi abantu benshi barimo n’abahanzi bo mu Rwanda bagiye bamushinja kugura abareba iyo ndirimbo (Views) nyamara abenshi bakabona ari ukwigiza nkana bitewe n’uko abayireba baba bayiherekeza n’ibitekerezo biyishimagiza.

Nyuma yo kubona ibi,Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close,yasabye abahanzi mu Rwanda kureka ishyari ahubwo bakigana Meddy kuko ari ku rwego rushimishije.

Yagize ati "Meddy ni isomo ukwaryo mu muziki nyarwanda. Amashyari muyareke ubundi mu(tu)mwigeho, bizafasha benshi mu bakora umuziki hano mu Rwanda."

Benshi bahise batangira kwibasira Tom Close nyuma yo kugira inama aba bahanzi gusa yavuze ko yagiriye inama abahanzi atayigiriye abandi bantu.