Print

Amb.Peter Vrooman wakundwaga na benshi kubera kuvuga Ikinyarwanda ari Umunyamerika yimuwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 July 2021 Yasuwe: 888

Amb.Peter Hendrick Vrooman wari umaze imyaka isaga ine ari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yimuriwe muri Mozambique.

Ku wa 6 Mata 2018 ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera Peter H. Vrooman, guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yari asimbuye Erica Barks-Ruggles wari kuri uyu mwanya kuva mu 2014.

Ibi byabaye nyuma y’uko Vrooman yarahijwe nka ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ku itariki 26 Werurwe 2018. Yari yashyizwe kuri uyu mwanya tariki 26 Ukwakira 2017 yemezwa na sena muri Gashyantare 2018.

Mu gihe yari amaze mu Rwanda, Peter Hendrick Vrooman yari amaze gukundwa n’umubare munini w’Abanyarwanda bitewe n’uburyo yabisanishagaho cyane.

Abenshi bamukundiraga umuhate yashyize mu kwiga Ikinyarwanda kuva yagera mu Gihugu kandi akabigeraho mu gihe gito. Yari asigaye avuga imbwirwaruhame ze nyinshi mu Kinyarwanda.

Nta wuzibagirwa kandi uburyo ahenshi mu bikorwa byo kurwanya COVID-19, uyu mugabo yakunze kugaragara yambaye agapfukamunwa gafite amabara y’ibendera ry’u Rwanda, ibintu bigaragaza uburyo yari amaze kwiyumvamo u Rwanda.

Peter Vrooman yabaye imyaka myinshi muri Afurika, aho yakoze muri Ambasade ya Amerika muri Ethiopia ndetse akorera no mu bindi bihugu birimo Somalia, Djibouti na Algeria.

Yakoze nk’ushinzwe gutegura ingendo n’imbwirwaruhame z’Umunyabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga mu bigo bya Amerika kuva mu 1991 kugeza mu 1992, muri Djibouti n’ahandi.

Yanabaye Umuvugizi wa Ambasade ya Amerika i New Delhi mu Buhinde kuva muri Kanama 2011 - Gicurasi 2014, aho yavuye atangira akazi muri Ethiopia.

Peter Hendrick Vrooman wavukiye i Canton muri New York mu 1966 yashakanye na Johnette Iris Stubbs, bakaba bafitanye abana babiri.