Print

Dore ibazakwereka ko umukobwa mukundana agukundira imitungo yawe gusa

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 28 July 2021 Yasuwe: 1368

Burya hanze aha hari ubwoko bwinshi bw’abakobwa:Hari abagukundira uko uri, imiterere yawe cyangwa imico myiza wifitiye n’ibindi. Gusa muri iyi minsi usanga hari n’abandi benshi bakunda umusore kubera ubutunzi afite cyangwa amafaranga menshi ahembwa buri kwezi .

Nk’uko tubikesha urubuga Elcrema, hari ibimenyetso bishobora kukwereka ko umukobwa muri mu rukundo burya ko nta rukundo ruzima agufiteho uretse amafaranga menshi wifitiye, wowe ugasanga wibwira ko ukunzwe.

1.Ntajya agushishikariza kwizigamira

Umukobwa ugukunda by’ukuri yita ku hazaza hanyu kandi mugafatanya kuhategura. Kugushishikariza kwizigamira no kubitsa,gukoresha amafaranga neza ni bimwe mu bizakwereka ko umukobwa agukunda by’ukuri ,atari uko agukurikiyeho amafaranga ufite. Nubona umukobwa ashishikajwe gusa no kwakira amafaranga umuha, ntiyite ku hazaza hawe cyangwa ha mwembi, jya umwirinda hakiri kare.

2.Gutumiza nta rutangira cyangwa gushaka kurya no kunywa atitaye ku biciro.

Nusohokana n’umukobwa ukabona ari gutumiza atitaye ku giciro cy’ibyo atumiza cyangwa ngo abanze arebe niba bitagushyira mu mazi abira, cyangwa bikakugiraho ingaruka mbi ku mufuka wawe, ntuzashidikanye burya agukurikiyeho amafaranga n’ubutunzi si urukundo agufitiye.

3.Agundira ibye cyangwa akomere ku bye.

Ikindi kizakubwira ko umukobwa mukundana agukundira amafaranga cyangwa ubutunzi , ni uko atajya ashaka kugira na we uruhare mu mubano wanyu cyane iyo bigeze mu gihe cyo kugira na we icyo agufasha cyerekeranye n’amafaranga. Arakureka ukirwariza n’ubwo yaba afite icyo yagufasha. Aba akeneye kwakira ibiva iwawe , nta kindi aba yifuza.

4.Ahora ategereje kwakira cyangwa guhabwa.

Bene uyu mukobwa ugukundira amafaranga utunze, ntiyita ku byakubayeho mu minsi yashize byaba byiza cyangwa bibi, buri gihe aba ategereje ko umuha ikintu kiguturutseho kandi gifite agaciro.

5.Ntajya ashima ku byo umukorera byose.

Umukobwa utagufiteho urukundo rw’ukuri biragoye kumva agushimira kuko mwene uyu mukobwa ntashima ibyo umukorera. Iyo ugize icyo umuha cyangwa umukorera , ababinona nk’aho ari ibintu afitiye uburenganzira kandi biri mu nshingano zawe. Mwene uyu mukobwa kandi agushima gake cyane gashoboka , nabwo byagoranye. Mbese bisa nk’aho atabona uburemere cyangwa agaciro nk’ibyo umukorera.

6.Hari n’abandi bagabo bamuha impano kandi zihenze.

Burya iyo wa mukobwa wita ko ari umukunzi wawe adasiba kubona impano zinyuranye ahabwa n’abandi basore cyangwa abagabo,yarangiza ukabona akenera kandi n’izindi ziguturukaho, jya umenya ko agukundira umufuka wawe , si urukundo agufitiye.