Print

Barack Obama yabaye umushoramari muri NBA Africa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 July 2021 Yasuwe: 816

Itangazo rya National Basketball Association (NBA) rivuga ko Obama azafasha kumvikanisha umuhate wa NBA wo gufasha sosiyete ya Africa muri gahunda zirimo uburinganire n’iterambere.

Obama azaba afite imigabane mitoya muri ubu bushabitsi ateganya kuzifashisha mu gihe kizaza mu kongera imari muri gahunda zo gufasha urubyiruko za Obama Foundation.

NBA Africa ni ubushabitsi (business) ya NBA, burimo na Basketball Africa League (BAL) irushanwa riheruka kubera bwa mbere mu Rwanda mu kwezi kwa gatanu.

Muri uyu mukino, ubushabitsi bubarirwa muri miliyoni nyinshi z’amadorari buri mu kuzamura abakinnyi b’impano, kubagurisha ku makipe n’uburenganzira ku makuru n’imikino.

Obama yiyongereye ku bandi bashoramari, barimo n’abahoze bakina muri NBA bafite inkomoko muri Africa, bashoye imari muri NBA Africa barimo;

Junior Bridgeman, Luol Deng (South Sudan), Grant Hill, Ian Mahinmi (bafite aho bahuriye na Benin), Dikembe Mutombo (DR Congo) na Joakim Noah (ufite aho ahuriye na Cameroon).

Mu itangazo rya NBA, Obama agira ati: "Natangajwe n’uburyo NBA yashyize umuhate kuri Africa, ku isonga hari abakinnyi benshi b’Abanyafrika bashaka kwitura ibihugu byabo n’imiryango yabo".

Adam Silver komiseri mukuru wa NBA avuga ko uretse gukunda Basketball bizwi kuri Obama "anizera cyane ko Africa ifite impano n’amahirwe menshi yo gutera imbere mu mikino".

Bwana Silver ati: "NBA Africa izungukira cyane mu kuba aje gukorana nayo."

BBC