Print

Inkuru nziza : Miss Muyago na Kimenyi Yve bibarutse imfura yabo

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 28 July 2021 Yasuwe: 1774

Miss Uwase Muyango Claudine wa na Kimenyi Yve bibarutse imfura yabo nyuma y’igihe gito bivugwa ko Muyago atwite inda nkuru.

Ku munsi w’ejo tariki ya 27 Nyakanga 2021 nibwo umwe mu nshuti z’umuryango Miss Muyango na Kimenyi yabwiye ikinyamakuru YegoB dukesha iyi nkuru, ko bibarutse imfura yabo ku munsi w’ejo kumugoroba.

Miss Muyango nawe abinyujije kuri snapchat ye nawe yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kwibaruka imfura ye no kuba agiye kwitwa umubyeyi.

Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango Uwase, rwamenyekanye mu mpeshyi ya 2019, kuva icyo gihe buri umwe ntatinya kugaragariza undi amarangamutima cyane cyane mu magambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga.