Print

Wayne Rooney ashobora kwirukanwa kubera kunywa agasembuye abakobwa bakiri bato bambaye ubusa bakamukiniraho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 July 2021 Yasuwe: 1461

Wayne Rooney uhembwa miliyoni £4.5 z’amapawundi na Derby County ashobora kwirukanwa kubera iyi myitwarire igayitse yo gusinda agasinzira abana bato abyaye bakamukiniraho bambaye ubusa.

Umwe mu bahaye amakuru The Sun kubyerekeye kwirukanwa kwa Rooney yagize ati “ni 50-50.Nk’umutoza agomba kuba intangarugero.

Ni gute yayobora abasore bakiri bato atashobora kwitwararika igihe yasohotse hanze.Iriya myitwarire yangije icyubahiro cy’ikipe.

Icyakora umugore wa Rooney witwa Coleen yamushyigikiye avuga ko nta byacitse.

Kuwa Mbere,Rooney yagaragaye mu myitozo yo kuwa Mbere afasha abakinnyi ba Derby kongera umuvuduko gusa hari umwe muri bo yavunye ugiye kumara amezi asaga 3 adakina.

Rooney ashobora kwirukanwa mbere y’uko shampiyona ya Rams’ Championship itangira kuwa 7 Kanama uyu mwaka.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Rooney n’inshuti ze basohokeye I Manchester basohokeye mu kabyiniro kitwa Chinawhite nightclub aho bamaze ijoro ryose bicaye muri VIP bari kunywa inzoga.

Bigeze mu rukerera,Rooney yabwiye ushinzwe umutekano kuzana abakobwa 3 bakiri bato ari nabo baje kwifotoreza kuri Rooney yasinze asinziriye bambaye ubusa.