Print

Igitaramo Israel Mbonyi yarafite mu gihugu cy’u Burundi cyasubitswe

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 28 July 2021 Yasuwe: 719

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Nyakanga 2021 nibwo (MininterInfosBi) Minisiteri ishinzwe Iterambere ry’Abarundi n’Umutekano w’Abaturage ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko Israel Mbonyi atazataramira mu Burundi kuko nta burenganzira afite.

Yabitangaje igira ati "Umuhanzi Israel Mbonyi utegerejwe mu Burundi ntabyemerewe. Ntarabona uburenganzira bw’abayobozi b’u Burundi babifitiye ububasha.’’

L'artiste @IsraeMbonyi qui projete se produire au Burundi ne le fera pas. Il n'a pas encore l'autorisation des autorités burundaises compétentes. pic.twitter.com/ApXJTFxiwv

— MininterInfosBi (@MininterInfosBi) July 28, 2021

Umwe uri mubari bari gutegura ibi bitaramo , Kavakure Valentin waaganira na Igihe dukesha iyi nkuru ko iby’uko ibitaramo bya Israel Mbonyi bitazaba nta makuru abifiteho yabibonye nkuko n’abandi bose babibonye.

Agira ati"Uko mwabibonye ni ko nabibonye, nta kintu niteguye kubivugaho ngiye gutangira gushaka amakuru ningira ayo menya ndabamenyesha.”

Leta y’u Burundi yatangaje aya makuru mu gihe uyu muhanzi yari ageze kure imyiteguro yo kwerekeza muri iki gihugu nyuma yo gusinya amasezerano na Sosiyete yari yamutumiye.

Byari byitezwe ko Israel Mbonyi azataramira i Burundi mu bitaramo bitatu birimo icyari cyitezwe tariki 13 Kanama 2021 yari kuzakorera ahitwa ‘Lycée Scheppers de Nyakabiga’, kikazitabirwa n’abazaba batumiwe gusa n’abayobozi batandukanye bo mu Burundi nubwo amazina ataratangazwa.

Avuga kuri iki gitaramo mu minsi ishize ubwo yaganiraga na IGIHE, Israel Mbonyi yahishuye ko cyari kuzitabirwa n’abazaba bahawe ubutumire gusa ndetse n’abayobozi batandukanye.

Tariki 14 Kanama 2021, Israel Mbonyi byari byitezwe ko azongera gutaramira muri ‘Lycée Scheppers de Nyakabiga’, kikazaba ari igitaramo gihenze mu buryo bw’amikoro.

Igitaramo cya nyuma Israel Mbonyi yari kuzakorera mu Burundi cyari cyashyizwe ku giciro gito ni icyo ku wa 15 Kanama 2021, cyagombaga kubera ahitwa ‘Bld de l’Independence’.

Biramutse bidakunze ngo uyu muhanzi ajye i Burundi, byaba bibaye inshuro ya kenshi atumirwa muri iki gihugu aho afite abakunzi benshi ariko ntibikunde.