Print

Reba ubwiza bw’indege Cristiano Ronaldo yatemberagamo mu biruhuko [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 July 2021 Yasuwe: 3374

Rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo,amaze iminsi mu biruhuko we n’umuryango we aho bagendaga mu ndege ye yo mu bwoko bwa Gulfstream G200 yaguze muri 2015 kuri miliyoni £20 z’amapawundi.

CR7 na Georgina Rodriguez bamaza iminsi bari mu ngendo mu rwego rwo kuruhuka nyuma ya Euro 2020.

Iyi ndege ifite izina rya ’Astra Galaxy’,iyi ndege yo mu bwoko bwa G200 ya CR7 ifite umuvuduko wa 560mph.

Ibi bivuze ko Ronaldo akoresha amasaha 6 n’iminota 25 ava ku kibuga cy’indege cya Funchal ku kirwa cya Madeira kugera I Turin mu Butaliyani.

Iyi ndege itwara abantu 8-10, muri uru rugendo rw’ibirometero 3,910 iryohereza Ronaldo n’umuryango we mu ngendo.

Iyi ndege yakoze urugendo rwa mbere 1997 nyuma ihabwa ibyemezo by’ubuziranenge na US na Israeli aviation agencies muri 1998.Iyi G200 yemerewe gukora neza muri 1999.

Iyi ndege ya Ronaldo irimo akabati ashyiramo imyenda itandukanye ndetse irimo Wi-Fi, telephone, fax machine, electric oven, microwave, refrigerator, n’ibindi.