Print

Ubufaransa: Abapasiteri 2 b’abagore bashyingiranwe ,abayoboke bitorero ryabo babiha umugisha[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 29 July 2021 Yasuwe: 1979

Ubu bumkwe bwa Émeline Daudé and Agnès Kauffmans bwabaye kuri uyu wagatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, bubera murusengero aba bose basanzwe bayobora rwa Maguelone mu Mujyi Montpellier wo mu majyepfo y’Ubufaransa.

N’ibirori byabereye imbere y’imbaga y’abakristu basanzwe bayobora ndetse nabo bishimiye cyane kubona abayobozi babo bagiye kubaka urugo rwabo.

Ubukwe bwabo bwatashywe n’abantu benshi biganjemo abasegera muri iri torero aho wabonaga bose bafotora buriwese ashaka gutahana agafoto k’urwibutso.

Aba bagore umwe afite imyaka 33 undi afite 31, bavugako bazakora inshingano zabo neza,nkuko umugabo n’umugore bazikora,imihango y’ubukwe bwabo yabanjirijwe no kwambikana impeta,taliki ya 22 Nyakanga ,aho umwe yasabaga undi ko yakwemera kumubera umugore.

Agnès ashimangira ati”Nuburyo bwo kuvuga ko turi couple nk’abandi turishimye cyane ko tubaye umwe.”

Aba bombi bivugwako bahuye ubwo bose batangiraga kwiga ibya tewolojiya,nyuma urukundo rwabo rwaje gukomera kugeza ,ubwo bemeranyije kubana ,umwe akaba umugabo undi akaba umugore n’ubwo bose ari abagore.

Mu mwaka 2015 nibwo Itorero ry’Abaporotesitanti mu Bubufaransa ryemeje kumugaragaro ishingiranwa ryemewe ry’ababana bahuje ibitsina.

international.la-croix.com


Comments

Alex 29 July 2021

Mbega umwanda! Bibiliya iciraho iteka Ibintu by’ubutinganyi. Vuba aha Imana igiye kuza kurimbura abanyabyaha bose, hakubiyemo n’iyi myanda y’ubutimganyi. Soma mu 1 Abakorinto 6: 9-10 wumve icyo Bibiliya ibivugaho.