Print

Umwalimu w’amashuri abanza yarahiriye kuba perezida wa Peru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 July 2021 Yasuwe: 2134

Pedro wavukiye mu gace k’icyaro kari mu dukennye cyane mu gihugu, yakuze afasha ababyeyi be batize imirimo y’ubuhinzi. Ari umunyeshuri muto, yagendaga n’amaguru amasaha arenga abiri kugira ngo agere ku ishuri.

Nyuma yaje kuba umwalimu ku ishuri ribanza, akazi yakoze imyaka 25, n’umukuru w’urugaga rwabo. Mu gutumbagira akagera ku butegetsi, nubwo nta nararibonye na nke ku butegetsi, mu 2021 yatorewe kuba perezida wa Peru atowe cyane n’abo mu cyaro aho yakuriye.

"Ntihazongere kuba umukene mu gihugu gikize!" niyo yari intero ye mu kwiyamamaza, mu kuvuganira abaturage ba Peru barakajwe n’ubukene. Rimwe yagize ati: "Nzi ibyo ari byo gukubura ishuri."

Pedro Castillo wiyita umuntu wa rubanda, ni gacye cyane yabonetse atambaye ingofero yera y’umuco w’iwabo ahitwa Cajamarca, cyangwa adafite ’crayon/pencil’ nini cyane, ikirango cy’ishyaka ry’abemera politiki ya Karl Marx rya Peru, inasobanura akahise ke mu burezi.

Avuga ko iki gihugu kitigeze kiyoborwa mu nyungu za rubanda nyamwinshi, kandi yasabye ko haba "impinduka zikomeye" mu kurwanya ubukene n’ubusumbane, zirimo guhindura itegeko nshinga.

Abatavuga rumwe na we bagerageje kumugaragaza nk’umuhezanguni ufite ihuriro n’imitwe y’inyeshyamba zifite amatwara ya gikomunisti, ibyo we ahakana. Abamunenga kandi bavuga ko imwe mu migambi ye ishyira mu kaga iki gihugu kiri mu bifite ubukungu butajegajega muri Amerika y’Epfo.

Igihe kirageze’

Ni umwana wa gatatu mu bana icyenda iwabo, ubu afite imyaka 51, yigishije mu ishuri ribanza kuva mu 1995 kugeza mu 2020. Yagaragaje akayihayiho ka politiki mu 2002 ubwo yiyamamarizaga kuba umuyobozi w’akarere (mayor) agatsindwa, yamenyekanye bwa mbere mu 2017 mu myigaragambyo igendanye n’imishahara y’abalimu.

Nubwo atari azwi cyane mu mijyi, uyu mwaka yiyamamarije kuba perezida, mu buryo butunguranye atsinda icyiciro cya mbere, ahigitse abandi bakandida 17. Arakomeza atsinda Keiko Fujimori, wahabwaga amahirwe unashyigikiwe n’abakuriye abacuruzi, akaba n’umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Peru Alberto Fujimori.

Intsinzi ye, amurushije amajwi 40,00 gusa, yemejwe nyuma y’icyumweru babara amajwi aho ababishinzwe bongeye gusubiramo amajwi yari yabonywe na Fujimori.

Yagize ati: "Igihe kirageze ngo duhamagarire inzego zose kubakira hamwe...Peru idaheza, Peru idasumbanya, Peru yisanzuye."

Pedro Castillo yabashije kunyura benshi mu batuye iki gihugu barambiwe n’inkuru za ruswa zikomeye zaranze politiki mu myaka myinshi.

Peru ifite igipimo kinini kurusha ibindi ku isi cy’abicwa na Covid-19 ubaze ku mubare w’abatuye igihugu, n’ukuzahara k’ubukungu kwashyize miliyoni nyinshi mu bukene.

Arateganya kuzamura imisoro y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo ashyira imari mu bikorwa rusange, nk’uburezi n’ubuzima aho iki cyorezo cyagaragaje ibibazo birimo, akanahanga imirimo ibarirwa muri za miliyoni ku mwaka.

Yagiye yoroshya zimwe mu mpande yari ariho zihejeje inguni, nk’aho yavugaga ko azegurira leta ibice bikomeye by’ubukungu, nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibitoro, ingufu z’amazi na gazi akanizeza kubaha iby’abantu ku giti cyabo.

Kimwe mu bikomeye yizeje cyari ugusaba ko habaho referandumu kugira ngo Inteko ishingamategeko yandike irindi tegeko nshinga risimbura iryo mu 1993 ku bwa Alberto Fujimori.

Castillo yasabaga ko hashyirwaho itegekonshinga rifite "ibara, impumuro n’icyanga cya rubanda".

Ariko bizamusaba kubiharanira mu mitwe yombi y’inteko ishingamategeko aho badakozwa izo mpinduka.

Castillo, w’umunyagatolika arwanya yeruye gushyingira abahuje igitsina kimwe no gukuramo inda. Yashakanye na Lilia Paredes, nawe w’umwalimukazi, bafite abana babiri.

Umuryango we wimukiye mu murwa mukuru, Lima, mbere gato y’uko arahira kuwa gatatu w’iki cyumweru, aho irahira rye ryanahuriranye n’isabukuru y’imyaka 200 y’ubwigenge bwa Peru.

Uyu mugabo yavuze ko ataje kwigwizaho ubukire, ahubwo ko ashaka ko umushahara we uzaba ungana n’uwo yahembwaga nka mwalimu.

BBC