Print

Minisitiri Biruta yasubije abashinja u Rwanda gukoresha ikoranabuhanga rya Pegasus mu butasi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 July 2021 Yasuwe: 423

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent,yavuze ko atazi aho abashinja u Rwanda gukoresha ikoranabuhanga rya Pegasus mu kuneka bakura urutonde bashyira hanze.

Minisitiri Biruta yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rudakoresha ikoranabuhanga mu butasi rya Pegasus ndetse ko abakomeje gushyira imbaraga mu gukwirakwiza ibyo bihuha ari abashaka gusiga icyasha u Rwanda.

Yagize ati " “U Rwanda ntabwo rufite ubwo buhanga mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ni ngombwa kandi kumenya inzira zose ziteye amakenga zikoreshwa mu kugereka ibyo birego ku Rwanda.”

Yakomeje agira ati: “Nta n’umwe uzi aho iyo lisiti ituruka cyangwa icyo ibiri kuri iyo lisiti bisobanura. Ibyo birego by’ibinyoma biri mu bukangurambaga bugamije guteza amakimbirane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, no gukwiza ibihuha bisiga icyasha u Rwanda, ku bari mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”

Dr Biruta yavuze ko kuba u Rwanda rwarashinjwe gukoresha Pegasus bishingiye ku mpamvu za Politiki gusa.

Ati “Hari impamvu za politiki, hari ikintu cyo kuvuga ngo bifite intego reka tubyegeranye tubigire binini cyane hanyuma bize kuganisha ko ruriya rubanza rutubahirije iby’ibanze byatuma ibizavamo bihabwa agaciro. Nicyo byari bigambiriye.”

Mu mwaka wa 2019, ubwo Perezida Kagame yabazwaga ku nkuru yasakaye ko u Rwanda rwaba rwifashisha “Pegasus” yakozwe n’Ikigo cyo muri Isiraheli mu kwinjira muri telefoni za bamwe mu bantu, by’umwihariko abanyamakuru, abanyepolitiki bo mu Mahanga n’abandi batavuga rumwe na Leta yanze abasakaza ibyo binyoma, ashimangira ko ari ikoranabuhanga kidakeneye dore ko rinahenze cyane.

Ati: “Mu by’ukuri nifuza kuba nabona iryo koranabuhanga. Ndabyifuza gusa [aramwenyura]. Ariko ndabizi ko rinahenze cyane; ibyo ni byo numvise, narabisomye. Kandi nzi uko nakoresha amafaranga yanjye neza, kuko sinatakaza amafaranga menshi angana gutyo ku busa. Hari umuntu bavugaga twayikoreshejeho uba mu Bwongereza mu bonye ku ifoto ni ubwa mbere nari mubonye.”

Abo ni bamwe muri ba bantu biyita ko barwanya Leta. Ibaze umuntu uri mu Mujyi wo mu Bwongereza. Ntabwo nakoresha amafaranga nabonye iryo koranabuhanga rigura kuri uwo muntu udafite ingaruka na mba. Naratekereje nti iryo koranabuhanga ntiryankorewe kuko rirahenze, nta mafaranga angana atyo mfite nkurikije ibyo nasomye. Ariko nanone nta muntu uri iyo natakazaho ayo mafaranga mukurikirana. Ntabwo nakoresha ayo mafaranga yose ku muntu uri iyo udafite icyo antwaye, umuntu undwanyiriza mu Bwongereza? Oya, ahubwo mpangayikishijwe na bariya binjirira mu Kinigi bakica abantu.”