Nyakubahwa Samia Suluhu,Perezida wa Tanzania,yiteguye kugenderera u Rwanda mu minsi iri imbere nyuma yo gusura ibihugu byose byo muri aka karere ka EAC.
Hashize iminsi mike Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan avuye mu Burundi mu ruzinduko rw’Iminsi ibiri rwafatiwemo imyanzuro itandukanye igamije gushimangira umubano w’ibi bihugu byombi
Amakuru aravuga ko mu cyumweru gitaha, Perezida Samia Suluhu Hassan azanagenderera u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Biteganyijwe ko Madamu Samia Suluhu Hassan azatangira uruzinduko rwe tariki 02 Kanama 2021 nk’uko byemejwe na Ambasaderi ucyuye igihe wa Tanzania, Ernest Mangu.
Ni uruzinduko rwa mbere Samia Suluhu Hassan azaba agiriye mu Rwanda kuva yajya ku butegetsi muri Tanzania aho amaze gusura ibihugu binyuranye bibana n’Igihugu cye muri EAC nka Uganda, Kenya ndetse n’u Burundi aherukamo.