Print

Umugeni yabyiniye umugabo we biramunezeza amunyagiza amadolari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 July 2021 Yasuwe: 3350

Umugeni yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera kubyina cyane nubwo yari yambaye ikanzu ndende byatumye umugabo we anezerwa cyane atangira kumutera amadolari kubera ibyishimo.

Uyu mugeni wo mu bihugu by’Afurika y’Iburengerazuba kuri Instagram,yari afite ibyishimo birenze ku munsi w’ubukwe bwe byatumye abyina cyane ndetse akagera hasi nubwo yari yambaye ikanzu ndende.

Nkuko yabishyize kuri Instagram ye,@queenbosa_bosa yavuze ko yifuzaga kwereka umugabo we ubuhanga afite mu kubyina ku munsi we w’ubukwe.

Uyu mugabo yashimishijwe n’iyi mibyinire niko gufata amadolari menshi atangira kuyamujugunyaho byatumye benshi mu batashye ubukwe bishima.

Bamwe mu barebye iyi videwo bishimiye iyi mibyinire aho umwe yagize ati “Mbega imbaraga.Ndabakunze cyane.

Abandi benshi bagaragaje ko ku munsi w’ubukwe buri wese akwiriye kubyina akagaragaza ibyishimo bye kuko uba udasanzwe.