Print

Umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nk’"Igisupusupu" agiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 July 2021 Yasuwe: 988

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi, nk’uko amakuru dukesha IGIHE abivuga.

Nsengiyumva watawe muri yombi ku wa 30 Kamena yaburanaga ifungwa n’ifungurwa, ariko urukiko rwafashe umwanzuro wo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Icyemezo cyo gufunga mu buryo bw’agateganyo Nsengiyumva cyafashwe hashingiwe ku kuba ibyaha akurikiranyweho bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri ku muntu wabihamijwe.

Uyu muhanzi uri mu bigaruriye imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki mu 2019, binyuze mu bihangano bye bibyinitse, ubu afungiye muri Gereza ya Rwamagana.

RIB yatangaje ko ibyaha Nsengiyumva akuriranyweho yabikoreye mu Mudugudu wa Rubaya, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo ku wa 18 Kamena 2021.

Aramutse ahamijwe ibyaha akurikiranyweho yahanishwa ibihano bitandukanye birimo n’igifungo cya burundu. Itegeko riteganya ko gusambanya umwana bihanishwa ingingo ya 133 ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe k’uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Icyaha cyo gukoresha imirimo y’agahato, ubucakara cyangwa indi mirimo ifitanye isano na byo gihanwa n’ingingo ya 22 ivuga ko iyo icyaha gikorewe umwana, undi muntu wese udafite ubushobozi bwo kwirwanaho nk’umugore utwite cyangwa umuntu ufite ubumuga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 10.000.000 Frw ariko atarenze 15.000.000 Frw.

Nsengiyumva François yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘‘Mariya Jeanne’’ yamenyekanye nka ‘‘Igisupusupu’’, ‘‘Icange Cange’’ na ‘‘Rwagitima’’.

Mu 2009 ni bwo yatangiye gucuranga umuduri nk’umwuga akajya azenguruka mu masoko no mu tubari dutandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba. Avuka mu Murenge wa Kiramuruzi ho mu Karere ka Gatsibo.