Print

Umukobwa wabumbaga amatafari akayagurisha kugira ngo yige yarangije kaminuza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 July 2021 Yasuwe: 2929

Umukobwa witwa Sharon Mbabazi wo mu gihugu cya Uganda yakoze benshi ku mutima nyuma yo kurangiza Kaminuza abifashijwe no kubumba amatafari menshi yarangiza akayagurisha abayakeneye.

Sharon yabumbye amatafari kenshi kugira ngo abone amafaranga y’ishuri,hashyizwe amafoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yarangije muri kaminuza yitwa Muteesa I Royal University.

Nubwo bamwe bava mu ishuri kubera amafaranga y’ishuri,Sharon we yirwanyeho ntiyarivamo kugeza arangije kaminuza ndetse nta n’uwamuteye inkunga.

Uwashyize hanze amafoto y’uyu mukobwa yavuze ko abantu bakwiriye kwiga ko kwihangana ari urufunguzo rw’intsinzi.

Uwitwa Elphas Saizi, washyize hanze iyi nkuru,yavuze ko Sharon yabuze nyina akiri muto ku myaka 5 hanyuma ahita atangira kwirwanaho ari nabwo yize kubumba amatafari akayagurisha.

Uyu mugabo yashyize hanze ifoto ya Sharon ari imbere y’amatafari n’indi yarangije kaminuza bituma agira inama abantu yo kwiga kwihangana.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru,yavuze ko abanyeshuri biganye bajyaga bamusuzugura bakamwita umukene ndetse ngo ntibifuzaga kuba inshuti ze kubera ko asa nabi.