Print

Abaganga n’abaforomo/kazi b’abashomeri muri Kenya bemerewe kujya gukorera muri UK

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 July 2021 Yasuwe: 558

Kenya yagiranye amasezerano n’Ubwongereza azemerera abaforomo/kazi n’abandi baganga badafite akazi kujya gukorera mu Bwongereza.

Minisitiri w’umurimo wa Kenya Simon Chelugi na Minisitiri w’ubuzima w’Ubwongereza Sajid Javid basinye ayo masezerano ku munsi wa gatatu w’uruzinduko rwa Perezida Uhuru Kenyatta i Londres.

Ibi ni ku bakozi mu buvuzi b’Abanyakenya babifitiye ubumenyi ariko badafite akazi, bikagenzurwa neza mu nyungu za Kenya, nk’uko itangazo rya leta y’Ubwongereza ribivuga.

Ibi byasabwe na Kenya bizaha abakozi b’ubuvuzi n’abakuru b’uru rwego ba Kenya koroherezwa mu mikorere y’abashinzwe abinjira n’abasohoka mu Bwongereza.

Amakuru yose y’ibizakorwa muri aya masezerano azatangazwa mbere y’ukwezi kwa cumi.

Ihuriro ry’abavuzi muri Kenya mu myaka ishize ryatangaje impungenge zaryo ku rugero rukabije rw’ubushomeri mu baganga n’abaforomo/kazi mu gihugu.

Aya masezerano ni inkuru nziza ku bakozi benshi mu buvuzi muri Kenya basanzwe bakorera mu buryo bubi, bahembwa macye, hamwe na bashobora no kudahembwa mu gihe cy’amezi.

Gusa kandi hari ubwoba ko ibi bishobora gutera kugenda kw’abahanga benshi.

Ubu, hari abakozi hafi 900 b’Abanyakenya bakora mu rwego rw’ubuvuzi rwa leta y’Ubwongereza, nk’uko abategetsi mu Bwongereza babivuga.

Ibi bihugu byombi byanatangije ikiswe Kenya-UK Health Alliance kizazamura ubufatanye mu bushakashatsi hagati ya za kaminuza mu bihugu byombi n’ibitaro byigisha abavuzi.

Ubu bufatanye buzafasha kuzamura ubuvuzi bwa cancer muri Kenya.

BBC