Print

Wa mukobwa uri mu ndirimbo Nshya ya Juno yatanze ubuhamya n’uko yaririmbaga muri Korali[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 30 July 2021 Yasuwe: 3723

Mu gihe gitambutse hasakaye amafoto y’uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho hari ifoto yahujwe n’iya Ezee igaragaza umukobwa uri muri Korali arimbo kuririrmba. Mu kiganiro yahaye INYARAWANDA dukesha iyi nkuri yatanze ukuri kose kuri iyi foto ndetse anavuga ko ku mafaranga Jubo Kizigenza yamwishyuye kugirango agaragare mu mashusho y’indirimbo ye ‘Please Me”.

Ezee yavuze byinshi abantu bibaza ndetse n’ibyakurikiye indirimbo ’Please Me’ ya Juno Kizigenza birimo ibitutsi, amagambo menshi n’ibindi ariko we akavuga ko atari byo aha agaciro ahubwo aha agaciro iterambere ry’aho ashaka kugera.

Ezee yavuze ko yari asanzwe yiyambazwa mu mashusho y’abahanzi batandukanye mu ndirimbo zirimo nka Tricky by Logan Joe ndetse na Kantona by Kenny K Shot kandi ko ari ibintu rwose yari amenyereye. Nk’umukobwa ufite intumbero ku kintu runaka we icyo aha agaciro, avuga ko nta kibazo abibonamo kuko ari akazi.

Ezee mu busanzwe avuga ko yakuriye muri korali kuva akiri umwana ndetse ko yari mu b’imbere batera kuko we bakundaga no kumushyira imbere y’abandi bose kubera ko yari umwana muto, gusa yahishuye ko cyari igitutu cy’ababyeyi.

Yagize ati "Yego naririmbaga muri Korali, urumva ababyeyi nyine akenshi nahatirizwaga n’ababyeyi nyine kuko nari ndi muto nyine ndemera ndagenda kugira ngo nge mu murongo w’ababyeyi bashaka kuko n’ubwo bwenge bwo guhangana n’ababyeyi ntabwo nari kugira. Yego rwose ariya mafoto mwabonye ni njye wayapositinze kuko njye ndabyishimira kuko nko ku cyumwero naradupostingaga nkereka ahantu aho navuye ariko nyine byantunguye kuba yageze ahantu hangana gutya".

Muri iki kiganiro tugiye kugaruka kuri byinshi kuri uyu mukobwa ndetse anatubwire nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Juno Kizigenza byari bimeze gute, ni amafaranga angahe yishyuwe na Juno na cyane ko akazi yakoze kuri iyi ndirimbo hari n’abavuga ko yari kwandika ko bayifatanyije.

Ati "Kuri njyewe ni ibintu bisanzwe kugaragara mu mashusho ntagitangaje kirimo cyane cyane ku bantu nkatwe tuba tutarabaye muri Afurika cyane ko twakuze tubona ziriya ndirimbo zo hanze za ba Chris Brown na ba nde bose ni ibintu rero bisanzwe".

Akomeza agira ati “Abantu barantutse, banditse ibintu bidahuye ariko kuri njye numvaga bari gutakaza igihe cyabo kuri njye wari uri kwikorera akazi kanjye kandi ngomba kukarangiza nkagahemberwa. Rero ntabwo nkeneye kugira icyo mvuga ku bantu bamvuze nabi, ku bantu bose bantekereje nabi, gusa njyewe icyo ndeba hari abambwiye ngo wakoze neza komerezaho".