Print

Yahanutse ku buriri agagara umubiri ubwo yakanguraga umugabo we ngo batere akabariro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 July 2021 Yasuwe: 3663

Ubwo madamu Sophie yashakaga kujya hejuru y’umugabo we Guy Rodgers w’imyaka 53 ngo amukangure batere akabariro,yahanutse ku gitanda yikubita hasi arangirika cyane byamuviriyemo kugagara.

Uyu mugore akimara guhanuka yataye ubwenge,ariko umugabo wari usinziriye ntiyamenya ibyabaye kugeza mu gitondo ubwo yabonaga umugore we imbavu ze zangiritse.

Bwana Guy yahise ajyana umugore we kwa muganga igitaraganya basanga umubiri we utabasha gukora ibice bimwe na bimwe.

Amaze kugezwa ahavurirwa indembe,abaganga basanze uyu mugore yagize ikibazo gikomeye ku buryo atari kongera kubasha kugenda.

Abaganga basanze uyu mugore yari yakomeretse uruti rw’umugongo kandi kuruvura bikunze gutera ibiibazo birimo kugagara imbavu,kunanirwa kugenda,kuvuga n’izindi.

Nyuma y’imyaka 2 uyu mugore yituye hasi,yabashije kubagwa inshuro 3 bimufasha kongera kugenda ariko intera ntoya cyane ndetse no gukoresha akagare.

Ntabwo ashobora gukoresha amaboko ye mu guterura ibintu byoroheje ndetse hari n’ibindi bice bye by’umubiri bidakora.

Sophie yagize ati “Ntabwo nkiri umuntu usanzwe.Meze nk’uwakangukiye mu wundi muntu.Ntabwo bihindura uwo wari we.Ntabwo nkiri uko nari meze mbere,icyizere cyaragiye.

Biba bisa nk’aho uri mu kiriyo cy’umubiri wawe.Ugikora igihe kirekire.Byangije buri kimwe kuko no ku buriri simbasha guhindukira kuko hari ibikomere iyo hagize ikibikoraho umubiri urashya.Ikibabaje nuko mpora mu rugo nta n’ikintu nabasha gukora ubu."