Print

U Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 ba Red Tabara bafatiwe ku butaka bwarwo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 July 2021 Yasuwe: 878

U Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 ba Red Tabara bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, tariki 29 Nzeri 2020 mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

Aba barwanyi bafashwe ubwo bari bamaze kurenga umupaka banyuze mu ishyamba rya Nyungwe,bafatirwa mu murenge wa Ruheru Sector wa Nyaruguru.Byabanje kumenyeshwa Urwego ruhuriweho rwo gusuzuma ibibazo by’umutekano ku mipaka mu bihugu by’akarere k’ibiyaga bigariCIRGL/ICGLR wa EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism.

Guhererekanya aba barwanyi byari bicungerewe na EJVM ndetse n’intumwa y’Umuryango w’abibumbye ishinzwe akarere k’ibiyaga bigari.Ibi byabaye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021,Ku mupaka wa Nemba.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza mu ngabo, Brig. Gen Vincent Nyakarundi, mu gihe u Burundi bwari buhagarariwe n’umuyobozi ushinzwe iperereza mu gisirikare Colonel Ernest Musaba.

Komanda ushinzwe EJVM,Col J Miranda,yashimye ubu bufatanye bw’ibihugu byombi mu guhererekanya abanzi ndetse yemeza ko uku guhererekanya aba barwanyi ari ikimenyetso cy’ubufatanye mu gucungirana umutekano mu karere.

Red Tabara n’umwe mu mitwe ivuga ko irwanya leta y’Uburundi ufite ibirindiromu gihugu cya Republika ya Demokarasi ya Congo.