Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021,Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo ingamba nshya zo gukuraho Guma mu rugo mu turere tugize umujyi wa Kigali n’utundi 8 two hirya no hino.
Iyi nama yemeje ko guhera Taliki ya 1 Kanama 2021,gahunda ya Guma mu rugo mu mujyi wa Kigali no Mu turere twari muri Guma mu rugo Ikuweho,ingendo zasubukuwe mu gihugu hose keretse imirenge iheruka gushyirwa muri Guma mu rugo.
Inama y’abaminisitiri yemeje ko gahunda ya Guma mu rugo ivanyweho mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.
Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’Uturere tw’igihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu Mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu rugo.
Ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00AM).
Ibiro by’inzego za Leta n’izabikorera zemerewe kongera gukora ariko buri rwego rwemerewe gukoresha abantu batarenze 15 %.
Bus ziratwara 50%,Inama ziremewe 30% by’ubushobozi bw’ahantu,Resitora ziremewe.