Print

Perezida Kagame yahaye imbabazi imfungwa 4781 n’abagore 10 bahamijwe ibyaha byo gukuramo inda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 July 2021 Yasuwe: 2395

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bose bari bafungiwe icyaha cyo gukuramo inda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Nyakanga 2021, kandi yemeje ifungurwa ry’abagororwa 4,781 nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 109 riha Perezida wa Repubulika ububasha bwo gutanga imbabazi.

Ni ingingo igira iti “Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko Umukuru w’Igihugu yababariye abagore 10 bakuyemo inda n’abandi bantu batandukanye bari bafunzwe.

Yagize ati “Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bahamijwe icyaha cyo gukuramo inda. Inama y’Abaminisitiri yanemeje irekurwa ry’abafungwa 4781.’’

Nta makuru arambuye yatanze ku bagore bababariwe ndetse n’abandi bafungwa bahawe imbabazi.