Print

Perezida Kim Jong-un yongeye kuvugwaho cyane kubera gutakaza ibiro 18 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 July 2021 Yasuwe: 2575

Perezida wa Koreya ya Ruguru, KIM Jong-un w’imyaka 37 akomeje kunanuka cyane aho amaze gutakaza ibiro 18 ndetse no mu gihugu cye haravugwa amapfa adasanzwe.

Perezida Kim wari ubyibushye cyane mu myaka ishize,akomeje kugaragara ata ibiro ndetse n’umubyibuho we ugenda ugabanuka.

Uyu mugabo umaze imyaka isaga 10 ku butegetsi,yaherukaga kunanirwa guhumeka kubera uburwayi bivugwa ko yatewe n’umubyibuho ukabije.

Maneko w’umunya Koreya y’epfo yavuze ko uyu mutegetsi yatakaje ibiro byinshi mu mwaka ushize ubwo yamaze igihe atagaragara muri rubanda bigatera benshi gukeka ko yapfuye.

Kim yagaragaye yarananutse cyane mu ifoto yagiye hanze ari gusuhuza abasirikare n’abandi bategetsi bo muri Koreya y’Epfo bahuriye I Pyongyang kuri uyu wa Gatanu.

Uyu mugabo wageze ku butegetsi muri 2011,yagiye yongera ibiro ariko muri iki gihe ari kubitakaza cyane.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yiyongereye ibiro kubera guhora yicaye mu kazi,inzoga n’itabi ryinshi.



Kim Jong Un yarananutse cyane