Print

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho umuvugizi wayo mushya n’uwa Perezidansi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 July 2021 Yasuwe: 3674

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanutariki 30 Nyakanga, 2021,yagize Madamu Yolande Makolo Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda naho Stephanie Nyombayire we akaba yagizwe Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda.

Stephanie Nyombayire yari asanzwe ari umukozi mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe amakuru no kuvuga ibireba biriya biro( Public Relations Office).

Yolande Makolo yagizwe Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga iyoborwa na Dr Vincent Biruta.