Print

Abantu 10 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 860 barayandura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 July 2021 Yasuwe: 1490

Kuri uyu wa Gatandatu,Icyorezo cya Covid-19 cyahitanye abantu 10 mu gihe mu cyumweru hapfuye 93. Abamaze gupfa muri rusange bageze kuri 808.Abapfuye barimo abagore 6 n’abagabo 4.

Habonetse abarwayi bashya 860 ba COVID-19 mu #Rwanda. Mu minsi irindwi ishize habonetse abarwayi 6,089.

Umujyi wa Kigali wari umenyereweho guhora ku isonga mu kugira umubare munini w’abanduye noneho waje ku mwanya wa 10, umwanya wa mbere uzaho akarere ka Nyamagabe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse yagaragaje ko guhashya COVID-19 hakoreshejwe gahunda ya Guma mu rugo byasaba nibura iminsi kuva kuri 25 kugeza kuri 45.

Dr Mpunga yabigarutseho mu kiganiro na RBA cyagarutse ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo hashize birebana n’ingamba nshya zo kurwanya kiriya cyorezo.

Yagize ati: “ Ntabwo COVID wayigabanya ngo uyikureho mu minsi 15, ushaka kuyihashya byagusaba nibura iminsi guhera kuri 25 kugeza kuri 45, ibyo rero ntabwo byatuma abantu babaho kuko n’ubundi buzima bukeneye kubaho, byose bigenda bishingira ku mibare uko ihagaze mu gihugu cyose”.

Yabitangaje ubwo yasobanuraga impamvu ibikorwa bimwe byongeye gusubukurwa kandi imibare y’abandura ikiri hejuru.

Ati: “ Nubwo mubona ko iriya mibare ari myinshi ntabwo iri mu gihugu cyose, iri ahantu mu mirenge imwe, aho ni ho hagiye hagaragara ibipimo biri hejuru […]”.

Yakomeje agira ati: “Muri rusange mu gihugu hose icyorezo kiracyahari, nkuko mwabibonye muri iyi minsi ya Guma mu rugo twagiye dupima mu bice bitandukanye cyane cyane byari muri Guma mu rugo, hari ahantu ubwandu bwiganje n’ahandi ubona ko nta kibazo gihari, ari na cyo gituma n’izi ngamba zo gufungura ari ho zishingira”.

Yasobanuye ko hari ahari ubwandu bwinshi buri hejuru ya 8% na 10% kandi ibyo bice bifite ingamba zihariye aho abenshi bari muri Guma mu rugo. Ahandi imibare yagiye igabanuka cyane mu minsi 15.

Dr Mpunga yanagarutse ku bijyanye no gukurikirana abarwariye mu ngo, avuga ko ubu hashyizweho gahunda nshya yo kubakurikirana ku bufatanye n’abakozi ba Leta barimo gukorera mu ngo; kuri buri mudugudu hakaba hari umukozi ufatanya n’izindi nzego zihasanzwe n’Abajyanama b’ubuzima mu gukurikirana abo bantu barwaye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse yavuze ko mu cyumweru gitaha hari indi gahunda yo gupima abantu benshi hirya no hino mu gihugu harebwa uko icyorezo gihagaze bizagendana n’igikorwa cyo gukingira abantu benshi kuri Site zihariye zunganira gahunda irimo gukorwa ku bigo nderabuzima.