Print

Imanishimwe Emmanuel yerekeje mu ikipe yo muri Maroc izamugura miliyoni 430 FRW

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 August 2021 Yasuwe: 1149

Ni nyuma y’ubwumvikane hagati y’amakipe yombi yaba APR FC ndetse na FAR RABAT yashinzwe mu 1958 akaba ari ikipe y’ingabo z’igihugu zo muri Maroc yasoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ya 2020-2021.

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru ku isaha ya saa saba nibwo uyu mukinnyi w’imyaka 26 yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Morocco aho yabonye ikipe azakinira mu myaka itatu iri imbere.

Mu butumwa imanishimwe yahaye Urubuga rwa APR FC dukesha iyi nkuru yagize ati: Ndashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC bwamapaye amahirwe nk’aya, ni amahirwe atagira uko asa, ndashimira cyane Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga nkanashimira byumwihariko Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC Gen. James Kabarebe yaramfashije cyane niwe wamvugishije bwa mbere mva mu ikipe ya Rayon Sports kugeza nizi saha aracyamfasha n’ubu nabonye ikipe ni ukubera we yumve ko mushimiye mbikuye k’umutima.

Biteganyijwe ko uyu mugabo mu myaka itatu azakinira iyi kipe agomba gutangwaho agera ku bihumbi 430 by’amadorali, ni ukuvuga miliyoni 430 z’amafaranga y’u Rwanda aho unukinnyi azatwara miliyoni 300 n’aho APR FC igatwara 130.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende yari amaze imyaka itanu akinira ikipe ya APR FC, yayinjiyemo muri 2016 avuye muri Rayon Sports.