Print

"Ntitudohoke nk’abaciye ikiziriko"-Minisitiri Busingye aburira Abanyarwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 August 2021 Yasuwe: 366

Minisitiri w’Ubutabera,Johnston Busingye,yasabye Abnyarwanda kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kubera ko hakuweho Guma mu rugo yari yashyiriweho Umujyi wa Kigali n’Uturere 8 tw’u Rwanda.

Mu butumwa yatanze yifashishije imbuga nkoranyambaga, Minisitiri Busingye yagize ati: “Nshuti, bavandimwe, rwose ntidusohoke nk’abaciye ikiziriko! Kudasabana, kudahurira ahafunganye, agapfukamunwa, intera, gukaraba intoki… tubikomereho COVID-19 itongera kutuzamukana, ibitaro bikuzura-ingamba nshya zigashyirwaho. Twirinde! Imiryango, Igihugu..biradukeneye.”

Inzego z’Ubuzima mu Rwanda na zo zirasaba abaturage basoje gahunda ya Guma Mu Rugo kutirara kuko icyorezo cya COVID-19 kigihari kandi kikaba kikigaragaza umuvuduko mu bwandu nubwo ingambba zafashwe mu minsi 15 ishize zatanze umusaruro ufatika.

Imibare yatangajwe ku wa Gatandatu igaragaza ko ubwandu bushya bwagabanyutse cyane mu Mujyi wa Kigali n’uturere 8 tumaze iminsi 15 muri Guma Mu Rugo nubwo kuba hari abakigaragara bivuze ko ibintu bishobora guhinduka mu kanya nk’ako guhumbya.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ingamba nshya zizamara iminsi 15, ingendo zikaba zibujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM).