Print

Mnisports yashyize hanze amabwiriza agenga isubukurwa ry’imikino

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 August 2021 Yasuwe: 1417

Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza agenga isubukurwa ry’ibikorwa bya siporo n’imikino hirindwa Covid-19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Kuri iki cyumweru,Minisports,yavuze ko imikino igomba gusubukurwa ari ikorwa n’abantu ku giti cyabo iti :

Siporo yemewe ni ikozwe n’umuntu ku giti cye ikorewe hanze abantu bategeranye.

Ibikorwa by’imikino na siporo byemerewe gukorwa birimo kwiruka, imikino ngororamubiri , kunyonga igare, imyitozo yo kugenda n’amaguru n’umukino wo gutwara imodoka.

Isomo ry’ingororamubiri na Siporo mu mashuri riremewe hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Minisports yavuze ko abakora izi siporo zemewe basabwa kubahiriza kwambara neza agapfukamunwa,guhana intera ya metero 2 no kwitwaza imiti yo koza mu ntoki no kuyikoresha igihe bibaye ngombwa.