Print

Abantu 13 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 648 barayandura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 August 2021 Yasuwe: 1265

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru COVID-19 yishe abantu 13 mu Rwanda, abamaze gupfa muri rusange bagera kuri 821. Abatabarutse n’abagore 9 n’abagabo 4.

Abarwayi bashya babonetse ni 648 bangana na 8.5% by’ibipimo byafashwe mu masaha 24.Akarere ka Gicumbi niko kabonetsemo abanduye benshi bagera kuri 90

Uyu munsi abantu 10 basezerewe, mu gihe 24 bahawe ibitaro. Abanduye bose bararenga 71,000.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye Abanyarwanda by’umwihariko abatangiye kubahiriza amabwiriza mashya nyuma yo kuvanaho Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali n’uturere umunani.

Amabwiriza n’ingamba nshya zatangiye kubahirizwa kuri uyu wa 1 Kanama 2021, ateganya ko ibikorwa bitandukanye birimo iby’abikorera n’iby’inzego za leta bifunguye birimo ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’utundi turere.

CP Kabera kuri uyu wa Gatandatu yabwiye RBA ko n’ubwo ibikorwa bimwe na bimwe byakomorewe, abaturage bakwiye kumenya ko hari izindi ngamba ziriho kandi bagomba kuzubahiriza kuko icyorezo ntaho cyagiye.

Ati “Navuga ko bigikomeye kuko Covid-19 iracyahari. Gahunda ya Guma mu rugo abari bayirimo n’abari bari muri gahunda ya guma mu karere bumve ko kuba hari ibihindutse, bakaba bagiye gukora ibintu bitandukanye, bitavanyeho ko icyorezo kigihari cyangwa se ingamba zo kukirinda zivuyeho, ziracyahari, zahindutse gusa ariko ziracyahari kandi barasabwa kuzubahiriza.”

Yakomeje agira ati “Polisi iriteguye nk’ubusanzwe kugira ngo ibafashe, ariko turagira ngo tubabwire ko inshingano nyinshi ziri kuri bo kubera ko nibo ba mbere bagomba kwirinda, polisi ikagenzura ko bubahiriza amabwiriza.”

CP Kabera yavuze ko akenshi byagaragaye ko iyo ibihe bihindutse, hakavanwaho gahunda ya Guma mu rugo cyangwa guma mu karere, abantu bahita birara bakananirwa kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho.

Ati “Iyo urenze ku mabwiriza, bishobora kukugiraho ingaruka ukarwara cyangwa ukaba wanabibazwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yavuze ko abantu basabwa kwirinda kwitiranya ibintu, by’umwihariko ntibumve ko kuba ingendo zifunguye bivuze ko bajya gusura imiryango yabo iri hirya no hino kugira ngo bakore ubusabane.