Print

RDB yashyiriyeho amabwiriza mashya yo kwirinda Covid-19 amahoteli na Restora

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 August 2021 Yasuwe: 1473

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje amabwiriza avuguruye yo kwirinda COVID-19 mu bigo by’ubukerarugendo n’amahoteli.

Guhera ku Cyumweru taliki ya 1 kugeza ku cyumweru tariki ya 15 Kanama 2021, abakiliya bagana resitora na café zose, zaba izihariye cyangwa izo muri hoteli bazajya bahabwa gusa ibyo batahana.

Abakiliya bacumbitse cyangwa basanzwe baba muri hoteli, kimwe n’abahari bitabiriye inama bashobora guhabwa amafunguro muri resitora ya hoteli hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Hoteli cyangwa ahandi hantu hagenewe kwakira amateraniro bashobora kwakira abantu mu nama cyangwa andi materaniro ariko ntibarenze 30% by’ubushobozi bwaho bwo kwakira abantu. Abaje mu nama bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko ko bipimishije COVID-19 mu gihe kitarenze iminsi 7 ishize kandi batayirwaye;

Hoteli, resitora, cafés ndetse n’ahandi bacumbikira abantu bagomba gupimisha abakozi babo COVID19 buri minsi 14. Abakiliya bateganya gucumbika muri hoteli cyangwa ahandi habugenewe bagomba na bo bagomba kwerekana icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 mu gihe kitarenze iminsi 7 ishize kandi batayirwaye.

Pisine, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) na spa biri muri hoteli cyangwa ahandi bizakomeza gufunga. Icyakora abakiliya bacumbitse muri hoteli cyangwa andi macumbi bashobora gukoresha ibyaho hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Abakerarugendo, baba ab’imbere mu gihugu cyangwa abaturuka hanze y’iguhugu bahawe ikaze mu bikorwa by’ubukerarugendo aho biri mu gihugu hose, bakaba bashishikarizwa ariko kutarenza amasaha yemewe yo guhagarika ingendo.

Aho bizaba bigaragara ko bidakunda cyane cyane ku basura za Pariki z’Igihugu bazoroherezwa mu kubona impushya z’urugendo kugirango uruzinduko rwabo rubanogere, hanubahirizwa amabwiriza ariho yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

RDB iributsa abantu bose ko bagomba kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwirinda yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima hagamijwe kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.