Print

Bugesera: Imodoka yahiriye muri Gare ya Nyamata

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 August 2021 Yasuwe: 2223

Iyi modoko yo mu bwoko buzwi nka Taxi Min-Bus, yahiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kanama 2021.

Iyi modoka isanzwe itwara abagenzi, yari itwaye ibicuruzwa ikaba yahiye ubwo yari ihagaritswe na Polisi ariko bakabona ihise ishya.

Amakuru dukesha UKWEZI avuga ko ababonye iyi nkongi, bavuga ko ku bw’amahirwe nta muntu wahiriye muri iriya modoka gusa ngo ntibazi icyayiteye.

Ngo umushoferi wari utwaye iriya modoka, yahise aburirwa irengero nyuma y’uko ihiye gusa ngo ubu aracyashakishwa.

Iyi modoka ihiriye i Nyamata nyuma y’umunsi umwe indi modoka yo mu bwoko bw’ivatiri ihiriye i Rugende ku muhanda uva mu Mujyi wa Kigali werecyeza i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.