Print

Miss Isimbi Amanda na Wamukota ukinira Patriots BBC bibarutse imfura yabo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 3 August 2021 Yasuwe: 1254

Ku itariki ya 27 Nyakanga 2021 nibwo Isimbi Amanda na Wamukota Tom Bush nibwo babarutse imfura yabo nyuma y’umwaka bari bamaze bakundana.

Amakuru agera ku gihe n’uko Isimbi yavuze ko ashimira Imana kuba yaribarutse neza ndetse we n’umwana we bameze neza.

Ati “Umwana ameze neza, nanjye ndashima Imana ko yatumye mbyara neza.”

Urukundo rwa Isimbi na Wamukota rwatangiye kugurumana mu mpeshyi y’umwaka ushize, mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyarahagaritse imikino yose.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo hamenyekanye amakuru ko Isimbi atwite inda ya Wamukota Tom Bush.

Miss Isimbi Amanda yabaye igisonga cya Nyampinga w’Ishuri ry’Imari n’Amabanki (SFB) mu 2013. Azwi cyane nk’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunzwe.