Print

Maroc:Wa mubyeyi wo muri Mali wabyaye abana 9 ’akumbuye mu rugo’

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 August 2021 Yasuwe: 683

Madamu Cissé yahishuye ko umwe mu bana babo b’abahungu bamwise Mohammed VI, izina ry’Umwami wa Maroc.

Ni uburyo bwo kumuha icyubahiro n’iki gihugu kuko abana babo - abakobwa batanu n’abahungu bane - bavukiye mu mujyi wa Casablanca aho bakomeje kwitabwaho mu byuma (incubators/couveuses).

Ari mu bitaro byigenga bya Aïn Borja, Madamu Cissé, w’imyaka 26, yabwiye RFI ati: "Nkumbuye igihugu cyanjye, umukobwa wanjye w’imfura [w’imyaka ibiri n’igice], umuryango wanjye n’inshuti zanjye".

"Ariko igihe cyonyine ni cyo kizagena igihe tuzashobora gutaha bitewe n’uko ubuzima bw’abana butera imbere".

Yageze muri ibyo bitaro mu mpera y’ukwezi kwa gatatu, inda ye igeze ku byumweru 25.

Yavuze ko mbere y’ivuka ry’aba bana, umuryango wabo wari ubayeho "ubuzima busanzwe, bworoheje kandi bw’ibyishimo" i Tombouctou.

Khalid Mseif, muganga uri kumwitaho n’abana, yashimye umuhate we n’uburyo atuje, abwira RFI ko abana "bakomeye cyane", ko barokotse "ibibazo byo kuvuka kare cyane".

Bivugwa ko ubu bashobora kurya ku bwabo (hatifashishijwe imiyoboro/tubes) kandi ko batagikeneye imiti.

Umwana muto muri bo, witwa Hawa, aracyacyeneye umwuka wa oxygen wo kumufasha guhumeka kandi agacyenera kwitabwaho by’inyongera mu gihe arimo kugaburirwa.

Avuga ku kuntu ibitangazamakuru bitandukanye bikurikiranira hafi aba bana kuva bavuka mu mezi atatu ashize, Bwana Arby, se w’aba bana akaba n’umusirikare w’ipeti rya ’adjudant’ mu ngabo za Mali, yagize ati: "Turabizi ko iyi nkuru iturenze".

"Ndanashaka gushimira buri muntu wese wadufashije kandi ukomeje kudufasha".

BBC