Print

Hamenyekanye Impamvu yisubwikwa ry’ibitarambo by’Abanyarwanda i Burundi

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 3 August 2021 Yasuwe: 2244

Mu minsi ishize, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Iterambere n’Umutekano mu Burundi, Ndirakobuca Gervais, yavuze ko nta muhanzi wo mu Rwanda bazemerera gutaramira ku butaka bw’u Burundi mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19.

Mu buryo bweruye, yahise avuga ko batakwemerera Israel Mbonyi kujya gutaramira muri iki gihugu.

Uyu muhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yari afite ibitaramo bitatu byagombaga kuba kuwa 13, 14 na 15 Kanama 2021.

Nyuma y’imvugo y’uyu muyobozi, hari abandi bahanzi bahise basubika ibindi bitaramo bari bafite mu Burundi barimo Bruce Melodie wagombaga kuhataramira ku wa 28 na 29 Kanama 2021.

Minisitiri yananiwe gusubiza mugenzi we wamumenyesheje igitaramo cya Israel Mbonyi atangaza ko kitazaba

Amakuru dukesha Igihe cyabonye, ni uko Minisitiri Ndirakobuca Gervais yahagaritse ibitaramo bya Israel Mbonyi amaze iminsi mike abimenyeshejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri icyo gihugu, Albert Shingiro, wamwandikiye ku wa 12 Nyakanga 2021 amumenyesha iby’ibi bitaramo.

Muri iyi baruwa yanditswe ikanasinywa na Albert Shingiro, yamenyesheje mugenzi we ko sosiyete yitwa ‘Akeza creations’ yateguye ibi bitaramo byagombaga kuzatangira tariki 13 kugera kuri 15 Kanama 2021.

Ni ibaruwa isobanura byimbitse iby’ibi bitaramo, ikamenyesha abandi bayobozi barimo Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi, Umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura n’Umukuru wa Polisi muri iki gihugu.

Benshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro na Politiki yo mu Burundi batunguwe no kubona Minisitiri Ndirakobuca Gervais aho gusubiza mugenzi we wamwandikiye, yarihutiye guhita asohora itangazo rihagarika igitaramo cya Israel Mbonyi.

Haravugwa umugore w’umutegetsi wabangamiwe n’ibitaramo bya Israel Mbonyi

Ku wa 31 Nyakanga 2021, ikinyamakuru Ijwi rya Amerika cyasohoye inkuru ivuga ko ibitaramo bya Israel Mbonyi byahagaritswe kubera ko amatariki byari kubera yagonganye n’igiterane cyateguwe n’umugore w’umwe mu bategetsi b’u Burundi.

Uretse ibyo kandi, ngo hiyongeraho ko banagonganiye ahitwa ‘Bld de l’Independence’ byari kubera.

Hari uwagize ati “Ndabizi neza kuva mu ntangiriro, hari undi muntu, umufasha w’umwe mu bategetsi bakomeye wateguye ikindi giterane mu matariki amwe n’ay’ibi bitaramo. Murumva ko uwo mugore ari we bashyize imbere kurusha Akeza creations.”

Uretse uyu, Ijwi rya Amerika ryavuganye n’umwe mu bafite ibyuma bya muzika byifashishwa mu bitaramo bikomeye waganiriye n’iki kinyamakuru, na we akavuga ko hari umugore w’umuyobozi wakodesheje ibyuma byo kwifashisha mu gitaramo.

Haravugwa ibibazo bya politiki

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu Burundi, benshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro bavuga ko ibi bitaramo byahagaritswe kubera impamvu za politiki.

Abavuga ibi babishingira ku mwuka mubi umaze igihe hagati y’u Rwanda n’u Burundi kuva mu 2015, nubwo ibintu bitangiye kujya mu buryo.

Bongeraho ko batumva ukuntu ibi bitaramo byarahagaritswe mu gihe mu mpera z’ukwezi gushize mu Burundi harabereye igitaramo cyatumiwemo Ali Kiba wo muri Tanzania.

Iki cyitabiriwe n’abantu benshi ndetse bigaragara ko nta buryo bw’ubwirinzi bwatekerejweho ku buryo hatakwirakwizwa icyorezo cya Covid-19.

Nyuma y’ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Burundi, yaba Bruce Melodie na Israel Mbonyi bahise batangaza ko basubitse ibitaramo byabo muri iki gihugu.

Bose babwiye abakunzi babo ko bazasubukura ibi bitaramo mu gihe inzitizi zabayeho zizaba zavuyeho.

Akeza Creations yari yatumiye Israel Mbonyi, na bo basohoye itangazo rivuga ko ibirori byose bari bateguye mu Burundi babisubitse nyuma yo kubona ibyatangajwe na Minisitiri.

Refe:Igihe