Print

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#29: Urugendo rwa Uwacu Julienne muri Politiki

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 August 2021 Yasuwe: 1378

Ikiganiro IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#29 kiragaruka ku rugendo rwa Politiki rwa Hon. UWACU Julienne watangiriye Politiki hejuru ari muto cyane ariko nanone wari waharuriwe inzira na se wigeze kuba Burugumesitiri! Yabaye Visi Meya nyuma aba Depite ariko abaye Minisitiri wa MIINISPOC biranga!

Ese yari afite imbaraga zihangana n’ingufu z’umwuka w’inyungu zindi wahuhaga muri iyI Minisiteri? Uko yasabye Meya ko se ashyingurwa hamwe n’abazize Jenoside yakorewe abatutsi Meya akagira impungenge bikanga, ibibazo biri muri FARG ayoboye ubu n’ibindi byose tubane muri iki kiganiro.

Uwacu Julienne yabaye umudepite,aba Minisitiri w’Umuco na Siporo mu gihe cy’imyaka ibiri hagati ya 2015 na 2017, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG.

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#29: Hon UWACU Julienne, MINISPOC yamusabaga imbaraga adafite! Byagenze gute?