Print

Umupasiteri yasanzwe mu muhanda yishwe n’inzara yari amaranye igihe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 August 2021 Yasuwe: 2380

Umupasiteri wo mu gihugu cya Ghana wari umenyereye kubwiriza agendagenda mu muhanda witwa Madina wo mu mujyi wa Accra,yasanzwe ajyamye ku gasozi yapfuye.

Uyu mukozi w’Imana wari uzwi cyane muri aka gace,yabonywe aryamye mu muhanda yapfuye mu gitondo cyo kuwa 26 Nyakanga uyu mwaka n’abacuruzi bari baje gufungura amaduka ngo bacuruze.

Abayoboke b’uyu mupasiteri bavuze ko yakundaga kwigisha yicaye ku giti cy’imyembe ndetse ngo ubuzima bwe bwose yabumaze yigisha abahisi n’abagenzi.

Umwe mu batangabuhamya yavuze ko yakundaga kubona uyu mupasiteri ku muhanda ndetse rimwe na rimwe yakundaga kumugurira ibyokurya cyangwa se akamwihera amafaranga ngo ajye kubigura.

Polisi ntabwo iratangaza neza icyamuhitanye gusa abantu benshi bemeje ko yishwe n’inzara cyane ko ngo atagiraga aho kuba n’akandi kazi.